10 KONNEKT: Guteka imiteja ivanze n’ibirayi hakoreshejwe amavuta y’inka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibisabwa:

– ibirayi

Izindi Nkuru

– imiteja

– amavuta y’inka

-ibitunguru

– tungurusumu

– umunyu

Uko bitegurwa:

Hata cyangwa uronge ibirayi neza kugeza bishizeho umwanda.

Imiteja nayo uyironge neza, ukureho imitwe yo hejuru (uyitotore)

Nyuma uyikate mu ngano ushaka gusa byaba byiza ukase minini. Ubitogose mu mazi make ku muriro

Nyuma ibirayi byawe ubikatemo uduce duto duto, ubitogose mu mazi make ukwabyo.

Habura gato ngo bishye kwa kundi uba ubona byenda gushya ubikureho n’imiteja ubonye ihiye uyikureho.

Ku ruhande fata amavuta y’inka uyashyire mu isafuriya cyangwa ipanu (aho ugiye gutekera) nubona yayenze yayaze, ushyiremo ibitunguru ndetse na tungurusumu, abakunda magi washyiramo, cyangwa ikindi kirungo nka soya sause cyangwa poivre noir.

Image

Ubundi uvange buhoro buhoro, wongeremo umunyu. Nubona ibirungo bifashe irange ushyiremo imiteja na bya birayi, ugaragure akanya gato kandi witonze wirinda ko byavunguka cyangwa bigashwanyukiramo, niba ukunda urusenda shyiramo gake ubitekane kuko nibwo biba byiza.

Image

Nyuma ubonye ko byafashe amavuta n’irange bikuremo ubitegure ku meza, ubirye bigishyushye kuko nibwo amavuta y’inka yumvikanamo neza ndetse n’uburyohe akaba ari bwose.

Muryoherwe!

Mwabiteguriwe na Denise Mbabazi Mpambara/Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru