2022 ishobora kuzasiga Abanyarwanda 600.000 mu bukene n’imibereho igakomeza kugorana mu myaka 20

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kigaragaza ko muri uyu mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7%, ariko kikavuga ko hakenewe ingamba zikomeye kuko hatagize igikorwa, Abanyarwanda ibihumbi 600 bashobora kuzisanga mu bukene muri uyu mwaka ndetse n’imibereho igakomeza kuba ingume mu myaka 20 iri imbere.

Iyi mibare y’IKigega mpuzaqmahanga cy’imari, IMF, yashyizwe ahagaragara muri uku kwezi kwa Mutarama 2022, igaragaza ko umwaka wa 2021 wasize umusaruro mbumbe w’u Rwanda  uzamutse ku kigero cya 10.2% bivuye ku ihungabana rya 3.4% ryo muri 2020.

Izindi Nkuru

IMF kandi itangaza ko uyu mwaka wa 2022 uzasiga ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku kigero cya 7.2%.

Gusa kugeza ubu Abanyarwanda baracyari mu ngaruka z’icyorezo cya COVID-19 kubera Abantu babuze imirimo, ubukene buriyongera mu byiciro byiganjemo abagore n’urubyiruko.

IMF itangaza ko hatagize igikorwa, uyu mwaka wazasiga Abanyarwanda bangana n’ibihumbi 600 bisanze mu bukene bakiyongera ku bihumbi 500 bagaragajwe n’uyu muryango muri 2020.

Iki kigega kinagaragaza impungenge ko izo ngamba zidafashwe mu maguru mashya, Abanyarwanda bashobora kugorwa n’imibereho kugeza mu myaka 20 iri imbere.

Abacuruzi bato barirengagijwe

Dr. Fidele Mutembelezi wigisha ubukungu muri kaminuza, avuga ko amafaranga yahawe abikorera mu rwego rwo kubafasha kwigobotora ingaruka batewe na COVID-19 yagombaga no guhabwa abacuruzi bato.

Ati “Ni cyo gituma nyine ubu mu Rwanda ikintu bita ubushobozi bwo kujya ku Isoko ari ikibazo. Ariya mafaranga ntabwo ari macye nubwo utavuga ko ari menshi kuko akenewe ni menshi kuko ibibazo ari byinshi, mu buryo bwo kuyanga hakwiye no gutekerezwa ku bigo bito n’ibiciriritse kuko icyo gihe kirimo abantu benshi cyane kandi bagizweho ingaruka na COVID-19.”

Dr. Fidele Mutembelezi avuga iki gice kiramutse na cyo gifashijwe, byaha ubushobozi rubanda rwa giseseka bakabasha kujya ku masoko ndetse n’amafaranga akarushaho gutembera mu Gihugu.

Yangaragaje ko koroshya mu bijyanye n’imisoro na byo bishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu kuko hari ibikorwa byamaze igihe kinini bidakora cyangwa n’ubu bigifunze.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru