Abanyarwanda baba mu Bubiligi babucyereye bajya kwakirana ubwuzu Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bari mu byishimo byo kwakira Perezida Paul Kagame uyu munsi witabira Inana ya gatandatu ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Perezida Kagame wamaze kugera i Bruxelles, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis.

Izindi Nkuru

Abanyarwanda baturutse mu bice binyuranye byo mu Gihugu cy’u Burayi gisanzwe kinabamo Abanyarwanda benshi, bavuga ko bishimiye kuba Umukuru w’Igihugu cyabo aje mu Gihugu babamo.

Amafoto akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba Banyarwanda babukereye, bafite ibyapa ndetse banambaye inyenda ishyigikira Perezida Kagame kubera ibyiza akomeje kugeza ku Banyarwanda baba abari mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga bakomeje kugira ijambo.

Iki gikorwa cyo kwakira Perezida Kagame, cyatangiye gutegurwa muri iki cyumweru na Diyasipora Nyarwanda yo mu Bubiligi aho mu gitonco cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gashyantare 2021 bazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi kugira ngo bahahurire.

Amakuru aturuka mu Bubiligi, avuga ko bamaze kwitegura, babanje kwisuzumisha COVID-19 ubundi bakurira imodoka ziberecyeza aho baza gukorera igikorwa cyabo gushyigikira Perezida Paul Kagame.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba Banyarwanda bari muri Bus, baririmba indirimbo zivuga ibyiza by’u Rwanda, bafite molare.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, irahuriza hamwe abayobozi muri za Guverinoma z’ibihugu bigize iyi miryango (EU na AU) bagirane ibiganiro bigamije kongerera ingufu imikoranire y’Umugabane w’u Burayi n’uwa Afurika.

Muri iri huriro kandi, biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango baza kugirana ibiganiro biza kuba binarimo impuguke mu nzego zinyuranye, binateganyijwe uyu munsi ubwo iri huriro riza kuba rifunguwe.

Ibi biganiro biribanda ku ngingo zinyuranye zirimo; amahoro, umutekano n’imiyoborere myiza ndetse n’ibijyanye n’ubuzima n’ibyo gukora inkingo.

Nanone kandi ibi biganiro bizagaruka ku bijyanye no kuzamura umukungu, ubuhinzi, iterambere rirambye, uburezi ndetse n’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanabonana n’Umwami w’u Bubiligi, Philippe.

Perezida Kagame i Bruxelles yahuye na Minisitiri w’iIntebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis
Bagiranye ibiganiro
Bishimiye kwakira Perezida Kagame

Bavuga ko bafite byinshi bashimira Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru