AMAFOTO: Urukundo ruragurumana hagati ya Judith wahoze ari Muka-Safi n’umusore w’amatuza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’imyaka ibiri bivugwa ko Niyonizera Judith yatandukanye n’umugabo we Niyibikora Safi Madiba, uyu mugore akomeje kugaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo rushya n’umusore akomeje kugaragaza bari mu bihe by’umunezero.

Niyonizera Judith ubwe ni we ukomeje kugaragaza amafoto ari mu bihe byiza n’uwo musore bigaragara ko yatamiye kubera umubiri we ushyitse.

Izindi Nkuru

Mu mafoto bari kumwe mu modoka, bishimye bidasanzwe, Judith n’uyu musore wishushanyijeho ku mubiri, baragaragaza ko banezerewe.

Amakuru avuga ko uyu mugore wahoze ari uwa Safi, ari kumwe n’uyu mukunzi we mushya muri Canada aho asanzwe atuye ndetse yanajyanyeyo uwahoze ari umugabo we Safi Madiba.

Muri aya mafoto, bigaragara ko Judith ari gutemberana n’uyu mukunzi we, mu bice binyuranye by’umujyi ndetse buri wese agaragaza akanyamuneza ku maso.

Muri Kanama 2020, Safi Madiba ni we watangaje bwa mbere ko yatandukanye n’umugore we Niyonizera Judith, gusa uyu mugore we yakunze kutabyerura mu gihe yabaga abibajijweho n’itangazamakuru.

Judith wigeze no kumara igihe mu Rwanda ari mu mishinga ya Film yari yatangije ndetse na we yakinagamo, yakunze kuvuga ko we icyo azi agifite isezerano yagiranye n’umugabo we.

Ubwo yamurikaga ku mugaragaro iyi film ye, yabwiye Itangazamakuru ati “ntimubona ko n’impeta nkiyambaye.”

Tariki 14 Gashyantare 2022 ubwo abakundana bizihizaga umunsi wabahariwe, Judith Niyonizera yatunguranye ubwo yagaragazaga yahaye imbwa ye ururabo, ibintu byavuzweho cyane.

Ari kugaragaza bari mu bihe byiza
Urukundo rurigaragaza ku maso

Baratemberana bigatinda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru