Ariel Wayz yongeye kurikoroza kubera imyanya y’ibanga ye yongeye gushyira ku karubanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz akomeje kuyobora amakuru ari kuvugwa mu myidagaduro yo mu Rwanda kubera amafoto ye yongeye kugaragaza imwe mu myanya ye y’ibanga.

Uyu muhanzikazi uri mu bagezweho mu Rwanda kubera indirimbo ari gukora ndetse n’udukoryo dukomeje kumuranga turimo ako yakoze mu minsi yashize ubwo yerekanaga ibere rye ubwo yariho acezanya n’umukunzi we Juno Kizigenza.

Izindi Nkuru

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Ukuboza 2021, Ariel Wayz yongeye guhagurutsa ubwonko bw’abasore ubwo yashyiraga ifoto ye ku mbuga nkoranyambaga ze zerekana ibere rye ndetse n’umukondo.

Iyi foto yashyizeho ubutumwa agira ati “fata umubiri wanjye. Muvuge…n’ubundi ntabwo nteganya [yashakaga kuvuga ubukwe].”

Bamwe mu bamukurikira bahise bongera kumunenga aho uwitwa Peterson kuri Twitter yagize ati “Uyu mukobwa akurikiranwe kuko ariyandarika!” Ariel Wayz yahise amusubiza agira ati “Umubiri wanjye ni njye ureba.”

Undi witwa Bishoboka kuri Twitter, na we yahise agira ati “Niba ushaka icyubahiro ugomba gutekereza ejo hazaza hamwe n’uwo wifuza kuzaba mu myaka 40 yawe.”

Ariel Wayz wahitaga asubiza buri wese wamunengaga, yahise agira ati “Utekereza ko naje hano mu mikino, ibyo nkora ni ibyanjye kandi ntewe ishema na byo.”

Naho uwitwa Tuyishime Daniel we ati “Ibyo nabyita gusebya umuryango wawe ababyeyi bakureze iyaba wari uzi amagambo meza Mama wawe yahoraga akwaturiraho none uri kumwitura kwambara ubusa imbere y’isi yose. Ntakundi nta muryango ubura ikirumbo na we uri ikirumbo, ubwo se uri kwigisha iki abo uruta? uri ikigusha pe.”

Mu kumusubiza, Ariel Wayz yagize ati “Vana umuryango wanjye muri ibi. Ibi ni ibyanjye.”

Ariel Wayz kandi nyuma y’iyi foto, yanashyizeho indi foto iteguza indirimbo ye yise Love& Lust izasohoka mu minsi itanu.

Ni ifoto na yo ishotorana bidasanzwe kuko igaragaza amabere y’uyu Munyarwandakazi uretse utuntu yashyizeho dusa nk’uduhishe imoko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru