Bijoux wambitswe impeta n’umusore ubukwe bugapfa yasohoye itariki y’ubwo azakorana n’undi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukinnyi ukomeye muri filime nyarwanda, Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasohoye itariki y’ubukwe bwe n’umuhanzi Sentore Lionel.

Integuza y’ubukwe bwe izwi nka ‘Save the Date’ mu rurimi rw’amahanga, igaragaza ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 08 Mutarama 2022.

Izindi Nkuru

Mu ntangiriro za Kanama 2021 ni bwo Bijoux yahishuye ko ari mu rukundo n’uyu muhanzi usanzwe utuye ku mugabane w’u Burayi.

Icyo gihe byari binyuze mu mafoto yashyize kuri Instagram Stories ye ari kumwe n’uyu muhanzi aho yaherekejwe n’amagambo meza y’urukundo.

Yagize ati “gukundwa ni ubusa ariko gukundwa ni ingenzi. Ariko gukunda ugakundwa ni buri kimwe, ndagukunda Lionel Sentore.”

Bijoux tariki ya 28 Kanama 2020, yari yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya yirinze gutangaza izina rye.

Lionel Sentore usanzwe iririmba injyana gakondo, agiye gukora ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Jean Paul MUGABE
Radio&TV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru