De Bonheur wigeze kuba Minisitiri yarahiriye kuba Noteri wigenga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Jeannne d’Arc De Bonheur wigeze kuba Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda, yarahiriye kuba Noteri wigenga, akaba yavuze ko yishimiye gukomeza gukorera Igihugu.

Jeannne d’Arc De Bonheur wabaye Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’impunzi [ubwo iyi Minisiteri yari ikiriho ikaba yarasimbuwe n’iy’ibikorwa by’ubutabazi], mu butumwa bwe, yavuze ko atangiye inzira nshya.

Izindi Nkuru

Ati “Intambwe nshya nka Noteri Wigenga, ni amahirwe mashya yo gukomeza gukorera Igihugu cyanjye nkunda. Ndabyishimiye.”

Jeannne d’Arc De Bonheur wabaye Minisitiri kuva tariki 31 Kanama 2017 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018 ubwo yasimbuzwaga Germaine Kamayirese, kuva icyo gihe nta wundi mwanya yongeye kubona muri Guverinoma y’u Rwanda cyangwa mu zindi nzengo nkuru z’Igihugu.

Uyu munyamategeko w’umwuga, amaze imyaka ikabakaba ine atavugwa mu miyoborere yo mu Rwanda nyuma yo gukurwa muri Guverinoma yamazemo umwaka umwe n’amezi abiri.

Mu gikorwa cyabaye tariki 22 Ukwakira 2018, ubwo yahererekanyaga ububasha bw’inshingano na Kamayirese wari umusimbuye, Jeannne d’Arc De Bonheur ubwo yavugaga ijambo, yabaye nk’ufatwa n’ikiniga, abanza kwitsa afata umwanya muto wo gutuza.

Icyo gihe yagize ati “Murihangana wenda ku bw’ikiniga ngize ubusanzwe ni amatage, gutandukana birangora, ni cyo kibazo mba ngize.”

Jeannne d’Arc De Bonheur kandi yaboneyeho gushimira Perezida Paul Kagame wari wamugiriye icyizere.

Icyo gihe yagize ati “n’ubundi sinshidikanya ko akikimfitiye [icyizere], gusa iyo umutoza afite ikipe agira uburyo asaranganya abakinnyi kugira ngo umukino ukomeze neza.”

De Bonheur wigeze kuba Minisitiri ubu ni Noteri wigenga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru