Demokarasi ni kositimu yatubera twese igihe yaba yadozwe hagendewe ku ngano yacu- Louise Mushikiwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yavuze ko Demokarasi ari umusemburo wa byinshi biba bikenewe kandi ko yafasha buri Gihugu mu gihe cyagena imigenzereze yayo hagendewe ku miterere yacyo.

Louise Mushikiwabo yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 ubwo yitabiraga inama y’iminsi itatu y’inzego z’umutekano yatangiye kuri uyu munsi.

Izindi Nkuru

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rw’Igisirikare cy’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda, ifite insanganyamatsiko igira iti “Contemporary Security Challenges: The African Perspective” [tugenekereje “Imbogamizi z’umutekano ziriho ubu: Uko Afurika yahangana na zo].”

Louise Mushikiwabo yavuze ko Demokarasi igomba kuzanira iterambere buri wese kuko “iterambere rigira uwo riheza kubera ruswa n’umuco wo kudahana ntabwo biri mu bigaragaza Demokarasi kandi bikanahonyora ihame ryo kugendera ku mategeko.”

Yakomeje avuga ko Demokarasi idashobora kubaho mu gihe inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zidafite imbaraga mu guhangana n’ibikorwa bibangamira umutekano nk’iterabwoba, intambara ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano zikoresha nabi ububasha bwazo.

Yagize ati “Demokarasi ishobora kuba umusemburo w’ibintu byinshi mu gihe kimwe. Ishobora kugira uruhare mu kuzamura inzego zinyuranye nk’umutekano, ubukungu, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu kuzamura urwego rwa Politiki ndetse n’ibindi.”

Muri iki kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Démocratie en Afrique: à taille unique ou sur mesure?” [Demokarasi muri Afurika: Umwambaro wihariye cyangwa ugendeye ku ngabo?], Louise Mushikiwayo yakomeje avuga ko Demokarasi kandi igomba gutuma abaturage babona serivisi z’ibanze zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Ku bw’izi mpamvu zose, ngarutse ku nsanganyamatsiko y’ikiganiro, nemera ko Demokarasi ari umwambaro watubera twese mu gihe yaba yadozwe hagendewe ku ngano yacu.”

Ihame rya Demokarasi, ryakunze kuzamura impaka hagati y’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na Afurika, kuko ibi bihugu by’i Burayi na Amerika byakunze kwigaragaza nk’umwarimu wa Demokarasi, bitunga agatoki abayobozi bo muri Afurika guhonyora iri hame.

Abayobozi ba bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika na bo bakunze kugaragariza ibi by’i Burayi ko Demokarasi idashingira ku mubare wa manda bagomba kumara ku butegetsi dore ko ari yo ngingo yakunze kuzamura izi mpaka.

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu by’i Burayi kandi bagiye bagaragaza ko iyo Demokarasi yacuriwe i Burayi itakorwa nk’uko bo bayikora ahubwo ko imiyoborere y’Igihugu ikwiye gushingira ku mateka yacyo, umuco, imigirire n’imyumvire y’abanyagihugu ndetse n’ubushake bwabo.

Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira atangiza iyi nama

Mu kiganiro cyagarutse ku ishusho ya Demokarasi muri Afurika, Mushikiwabo yagaragaje icyo iri hame rikwiye kumarira abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru