Dosiye y’ikirego cya Miss Iradukunda Elsa yazamuwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dosiye ikubiyemo ikirego cya Miss Iradukunda Elsa ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha buzaregera urukiko rubifitiye ububasha.

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss rwanda 2017, amaze iminsi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inyandiko yakoresheje isa nk’ishinjura Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid.

Izindi Nkuru

Uyu mukobwa ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimabo, aregwa hamwe na Uwitoze Nasira washyize umukono ku nyandiko yagaragaye ko yanditswe na Miss Elsa nka Noteri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwamaze gukora dosiye ikubiyemo ikirego cy’aba bombi ndetse buyishyikiriza Ubushinjacyaha ku wa Gatanu w’icyumweru twaraye dusoje tariki 13 Gicurasi 2022 nk’uko tubikesha Igihe.

Ubusanzwe iyo Ubushinjacyaha bushyikirijwe Dosiye ikubiyemo ikirego, buhamagaza abakewaho icyaha, bukababaza ndetse n’abatangabuhamya bafite amakuru ashobora gukenerwa muri icyo kirego ubundi bukaregera Urikiko rubifitiye ububasha mu gihe cy’iminsi itanu.

Nanone kandi iyo Ubushinjacyaha busanze nta bimenyetso simusiga bwaheraho bujyana mu rukiko uregwa, bufata ikindi cyemezo.

Aba bombi (Iradukunda Elsa na Uwitonze Nasira) bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Batawe muri yombi nyuma y’ifungwa rya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid uyobora Rwanda Inspiration Backup yateguraga Miss Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bitabiriye Miss Rwanda.

Prince Kid wanamaze kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, bikaba biteganyijwe ko asomerwa icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru