DRCongo: Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, abarwanyi b’Umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bongeye gukozanyaho mu mirwano yabereye mu bice by’i Rutshuru.

Iyi mirwano yubuye mu gihe Guverinoma ya DRC ikomeza ibiganiro n’imitwe irwanya ubutegetsi biri kubera i Nairobi muri Kenya.

Izindi Nkuru

Yaba FARDC na M23 baritana bamwana ku watangije iyi mirwano yongeye kubura aho buri ruhande ruvuga ko bamwe bashotoye abandi.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yavuze ko FRDC ari yo yateye ibirindiro by’uyu mutwe uherutse kubura intambara.

Iyi mirwano yabaye mu duce twa Bugusa na Tchengero muri Teritwari ya  Rutshuru, yatumye abatuye muri ibi bice bava mu byabo barahunga.

Amakuru atangazwa n’Ibinyamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hacyumvikana urusaku rw’amasasu.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya Ruguru, Colonel Ndjike Guillaume Kaike na we yatangaje ko M23 ari yo yabagabyeho igitero mu birindiro byabo mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu ahana saa cyenda z’ijoro.

Iyi mirwano ikomeje kubera muri DRC mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye mu cyumweru gishize, yafashe ibyemezo bigamije kurandura imitwe yose iri muri iki Gihugu cyo mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, yasabye imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri DRC gushyira hasi intwaro ikayoboka inzira y’ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki Gihugu kugira ngo igaragaze icyo irwanira.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres na we aherutse gutegeka iyi mitwe iri muri DRC ikomoka muri iki Gihugu kwitabira ibiganiro by’imishyikirano nta mananiza.

António Guterres kandi yasabye imitwe ikomoka mu Bihigu byo hanze ya DRC gushyira hasi intwaro igahita isubira mu Bihugu yaturutsemo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru