Hashobora kuza n’ibindi-Rutangarwamaboko ngo indagu zamweretse ko hagati y’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupfumu Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, avuga ko hari ibyo indagu zamweretse hagati y’u Rwanda na Uganda kuko nubwo umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko mu mubano w’ibi Bihugu byombi hakirimo urwijiji [urunturuntu].

Rutangarwamaboko ukunda kuvuga ko u Rwanda rushinze imizi ku Bazimu n’abakurambere, avuga ko nyuma yo kubona ko u Rwanda rufitanye ibibazo n’Ibihugu by’ibituranyi, Imandwa zamutegetse gutura igitambo cy’umuterekero cyo guzabira Igihugu kugira ngo ibyo bibazo byeyuke.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye na YouRube Channel ya Primo Media Rwanda, asubiramo isengesho yasengeye u Rwanda, Rutangarwamaboko avuga ko icyo gitambo cyapfuye ariko hazamo ikimenyetso.

Ati Tugize umugisha ubona ko hajemo akantu kakeyuko hagati yu Rwanda na Uganda.

Avuga ko icyo gitambo yagitanze mbere y’uko Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufungurwa ndetse na mbere y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyira hanze itangazo ritangaza iby’ifungurwa ry’uyu mupaka.

Ati Icyo gihe narababwiye nti nubwo bimeze gutya, nubwo dutambye iki gitambo, nubwo dusabye hakaba hagiye kuba akeyuko ariko haracyarimo urwijiji.

Avuga ko mu ndagu ze yabonye mu mubano w’u Rwanda na Uganda hakirimo urwijiji [urunturuntu].

Ati Ni ukuvuga ko ibintu bitakemutse ngo bibaye neza, ahubwo abantu bitege ko hashobora kuza nibindi, mbibabwiye nkImandwa nkuru.

Akomeza agira ati Indagu zagaragaje ko nubwo hari ibyeyutse ariko urwijiji, haracyarimo intambara, haracyarimo induru.

Avuga kandi ko uru rwijiji rugaragazwa n’ibyatangajwe n’Ubuyobozi bw’u Rwanda ko nubwo Umupaka wa Gatuna ufunguwe ariko bitavuze ko ibibazo biri hagati y’Ibihugu byombi, bikemutse ahubwo ko abantu bakwiye kwitondera kujya muri iki Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru