Imwe mu ngamba zo kwirinda COVID mu Rwanda yakuweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubuzima yakuyeho igikorwa cyo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi, ivuga ko bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rivuga ko “Ibikorwa byo gupima umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagikenewe kandi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima irasaba abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga, abategura gahunda zihuriza hamwe abantu benshi guhagarika ibikorwa byo gupimira aho abantu binjirira.”

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho kwibutsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza akiriho nko kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki, ndetse isaba Abanyarwanda kwitabira gahunda yo kwikingiza byuzuye no guhabwa urukingo rushimangira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru