Imyigishirize n’ubumenyi bukenewe bigomba kujyana n’ibihe tugezemo-Dr Gasingirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuguke mu bijyanye n’Ubumenyi mu Nama y’Igihugu Ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC) akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO, Dr Gasingirwa Marie Christine yavuze ko mu burezi haba hakenewe imyigishirize n’ubumenyi bijyanye n’ibihe biba bigezweho.

Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO yahuguye abarimu 30 baturuka mu Turere twose tw’Igihugu ku bijyanye n’imyigishirize igezweho.

Izindi Nkuru

Dr. Gasingirwa Marie Christine yavuze ko mu myigishirize haba hagomba kwitabwa ku bumenyi bukenewe kandi bujyanye n’ibihe Isi iba igezemo.

Ati “Gutanga ubwo bumenyi rero ni ugukoresha abarimu kuko ni bo batanga umusingi w’iterambere. Twifuza ko bagira ubwo bumenyi ngo bigishe abana bahereye hasi.”

Dukunde Pacifique, umwe mu barimu bahuguwe akaba yigisha Imibare n’Ubugenge muri GS Muhura-Taba mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ibikorwa byose ubu bisaba ikoranabuhanga bityo ko aya mahugurwa azabafasha kunoza imikorere yabo.

Ati “Uburezi bwacu tubushingira kuri technology twizera ko tuzagera ku ireme bityo abana twigisha bakaba bafite ubumenyi buhagije ndetse yaba mu nyandiko no mu ngiro bityo ibyo bavuga bikajyana n’ibyo bakora.”

Uyu murezi avuga ko hari abarimu bafite ikibazo cy’ubumenyi ariko ko amahugurwa nk’aya agenda agikemura.

Dukunde Pacifique

 

Science si iya abahungu gusa

Hakunze kuvugwa ko mu masomo ya science hagaragara abakobwa bacye, gusa aba barimu bakavuga ko imyumvire yabuzaga abakobwa kujya muri aya masomo ikwiye gucika.

Dukunde Pacifique yagize ati “Nkanjye nize science ndaminuza kandi ndayishobora kandi numva n’uwampa ubushobozi nakomeza.”

Ndahimana Joseph wigisha muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda yatangaje ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kurushaho gushishikariza abana gukunda ikoranabuhanga.

Yagize ati “Nungutse byinshi ariko cyane cyane nashoboye kumenya ko Igihugu gifite imirongo migari cyane cyane mu iterambere no kwiga no kwigisha ama science. Ubu rero nungutse ko tugomba Kurushaho gushishikariza abana kwiga ama Science cyane cyane abana b’abakobwa kuko usanga basigara inyuma kandi igihugu cyarabageneye amahirwe nk’aya basaza baabo.”

Mvunabandi Dominique ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO yavuze ko aya mahugurwa yateguwe muri gahunda yo kwibutsa aba barimu uruhare Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bifite mu iterambere rirambye ku  Isi no mu Rwanda.

Ati “Yateguwe hashingiwe kuri gahunda y’Igihugu kihayemo inshingano mu kongera umubare w’abakobwa mu kwitabira amasomo ajyanye na science, technology, Engineering na mathematics binyuze mu burezi.”

Ndahimana Joseph wigisha muri Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda
Mvunabandi Dominique ukuriye Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga no guhanga udushya muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru