Koffi Olomide yasesekaye ku butaka bw’u Rwanda…Yinjiriye i Rubavu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’Ikirangirire ku Isi, Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi nka Koffi Olomide wari umaze iminsi agarukwaho cyane mu Rwanda, yamaze gusesekara ku butaka bw’u Rwanda aho ubu ari i Rubavu mu Karere gahana imbibi n’Igihugu cye cya DRC.

Amashusho yagaragaje uyu muhanzi umaze iminsi yarazamuye impaka mu Rwanda, yinjira muri Hoteli Serena i Rubavu.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho, Koffi Olomide agaragara ari gutambuka ajya ku bwakiriro bw’iyi hoteli agiye kuraramo, yambaye imyambaro y’umakara n’umweru n’ingofero y’umukara ahetse n’igikapu mu mugondo.

Biteganyijwe ko Koffi Olomide arara i Rubavu ubundi ejo ku wa Gatanu tariki 03 Ukuboza 2021 akazerecyeza mu Mujyi wa Kigali aho buzacya ataramira abaturarwanda ku wa Gatandatu tariki 04 Ukuboza 2021.

Igitaramo cy’uyu muhanzi cyagarutsweho cyane kuva mu cyumweru gishize ubwo bamwe mu bavuga ko bahirimbanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bahagurukaga ku mbuga nkoranyambaga bamagana ko aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa yakunze kugaragaza byo guhohotera ababyinnyikazi be ndetse n’urugomo yagiriye abantu banyuranye.

Uko aba bitwa aba-Feminists bamaganaga ko uyu muhanzi aza gutaramira mu Rwanda, ni na ko ku ruhande rw’abamushyigikiye na bo bakomeje kugaragaza ko ntacyamubuza kuza gutaramira mu Rwanda kuko mu byo yahanishijwe bitamubuza gutaramira abantu mu bice binyuranye by’Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru