Mu irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragayemo umukobwa ufite ubumuga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu irushanwa rya Miss Rwanda ryagaragayemo umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yazamuye amarangamutima ya benshi bari mu cyumba yabarijwemo. Uyu mukobwa yitwa Uwimana Jeannette, afite nimero 40. Ni umwe mu bakobwa 81 biyandikishije guhatanira ikamba rya Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Gusa, abakobwa 47 nibo babashije kugera ahabereye ijonjora rya Miss Rwanda kuri Credo Hotel, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022.

Izindi Nkuru

Hifashishijwe umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gukangurira n’abandi bafite ubumuga bwo kutavuga gutinyuka bakitabira irushanwa rya Miss Rwanda, kuko rifasha abakobwa gukabya inzozi.

 

Asubiza ikibazo yabajijwe, yavuze ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi ariko ‘usanga bagihezwa mu mashuri’, rimwe na rimwe ugasanga aho bajya batakirwa kimwe.

Uwimana yavuze ko impamvu ya mbere yatumye ashaka guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, ari ukugira ngo akangurire bagenzi be kwitinyuka. Avuga ko yize mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutavuga, abona uburyo bagenzi be bitinyuka.

Ati “Murakoze, abenshi bakunze kwitinya ariko njye nize mu ishuri ry’abafite ubumuga mbona abandi babashije kwitinyuka numva nanjye nakwitinyuka nkitabira Miss Rwanda 2022.”

Munyaneza James uri mu kanama nkemurampaka yavuze ko Uwimana  ari urugero rwiza, kandi ko ibyo yasobanuye bifite ishingiro.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko n’abandi bakobwa bakwiye kumureberaho, kuko yitinyutse kandi agatinyura abandi.

Umuvugizi wa Rwanda Inspiration Back Itegura Miss Rwanda, Miss Nimwiza Meghan, aherutse kuvuga ko iri rushanwa rifunguye amarembo ku bakobwa bose, ko nta mukobwa ufite ubumuga bw’uruhu cyangwa se undi wese waba warahejwe kwitabira iri rushanwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru