Mutware ibi bikombe byose natwe ibindi mubitubaze- Gen M.Muganga abwira abakinnyi ba APR

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe gukora ibishoboka byose bakegukana ibikombe bibiri iyi kipe ikiri mu rugamba rwo gutwara, ubundi na bo bakabakorera ibyo bifuza.

Lt Gen Mubarakh Muganga yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 05 Gicurasi 2022 ubwo yasuraga iyi kipe aho yakoreraga yitegura umukino wa shampiyona uzayihuza n’ikipe ya Espoir yo mu Karere ka Rusizi.

Izindi Nkuru

Yabibukije ko urugamba rugeze mu mahina, ati “namwe muri kubibona ko dufite imikino imeze nka final kuri twe kandi iyo mikino yose iregeranye, rero iyo mikino yose ni yo igomba kugena uko umwaka wacu wagenze haba kuri Shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro.”

Yabasabye kwirengagiza ibyatambutse ahubwo “imitima twese tuyerekeje kuri iyi mikino isigaye, muri abakinnyi beza kandi bafite intego mu buzima, muri bakuru muzi icyo tubakeneyeho n’ibi bikombe bibiri kandi kubyegukana birashoboka cyane. Nimubyegukane natwe nk’ubuyobozi icyo tubagomba kirazwi nkuko bisanzwe muzatubaze kuko turi hano ku bwanyu.”

Yabasabye kwitwararika cyane muri iki gihe kuko aho bageze bisaba kudahumbya, ati “mukirinda bamwe babajyana mu bitari ngombwa ahubwo umutima ukerekeza hamwe, ku gikombe urasohoka gato bakagasumira hejuru aho rero uba utaye umurongo wari wihaye wo kwegukana ibyo bikombe.”

Gen. Mubarakh Muganga yabwiye aba bakinnyi ko nibegukana ibi bikombe na bo ubwabo bazaba bubatse amateka.

Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye aba bakinnyi kwegukana ibi bikombe byombi
Hari abatoza ba APR FC

Photos © APR FC-Website

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru