Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Bernard Ntaganda wigeze gukatirwa gufungwa imyaka ine ahamijwe ibyaha birimo gukurura amacakubiri, yatangaje ko ishyaka rye rya PS Imberakuri [igice kitemewe] ryamaze kumwemeza nk’uwo rizatangamo umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Bernard Ntaganda wabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022, avugamo ko ishyaka rye ryamaze kumwemeza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Muri iri tangazo, Ntaganda Bernard wabaye nk’ugenera ubutumwa Abanyarwanda, yabasabye ko umwaka wa 2024 bagomba kuzawufata nk’umwaka wo kugena icyerekezo cy’Igihugu

Ayti “Kwita ku gihe cyo kubaka u Rwanda birasaba kwigomwa byose no kureba byose, maze twese tugaharanira impinduka izatuma Abanyarwanda bahumeka umwuka wa demokarasi, bagasangira byose nk’uko Rugira abitegeka.”

Yakomeje avuga ko ashingiye ku bunararibonye mu bya Politiki ndetse n’imirimo yakoreye u Rwanda, abona igihe kigeze ngo ayobora Abanyarwanda.

Ati Nshingiye ku burere nahawe n’umuryango wanjye ndetse no ku bumenyi mfite butandukanye, ntangaje ku mugaragaro nta kuzuyaza ndetse nta mususu ko nziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu mwaka wa 2024.

Yasoje ubu butumwa bwe agira ati Ahasigaye nishyize mu maboko y’Imana n’Abanyarwanda.”

Me Ntaganda Bernard wabaye Umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko, aratangaza ko yatanzwe n’ishyaka rye rya PS Imberakuri mu gihe iri shyaka ryacitsemo ibice bibiri birimo igice cyemewe kiyoborwa na Mukabunani Christine usanzwe ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’icya Ntaganda kitemewe mu Rwanda.

Uyu mugabo wigeze gukoresha imvugo zitajyanye n’umurongo w’ubuyobozi bw’u Rwanda aho yavugaga ko ashyize imbere Politiki ya “Tura tugabane niwanga bimeneke”, muri Gashyantare 2011 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ntaganda yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine

Ingingo  ya 99 y’Itegeo Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, igaragaza ibintu birindwi bikwiye kuba byujujwe n’uwimamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ibi bintu ni ukuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; nta bundi bwenegihugu afite; kuba ari indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6); atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; kuba afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Bernard Ntaganda wamaze muri Gereza imyaka ine y’igifungo yari yarakatiwe, yasohotsemo muri Kamena 2014, akomeza kugaragara muri Politiki atanga ibitekerezo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru