Nyamasheke: Abagore bane batonganiye ku Bitaro bapfa umurambo w’umuherwe wari warabashatse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagore bane b’umunyemari Alfred Niyonzima witabye Imana, batonganiye ku Bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke ubwo buri wese yangaga ko mucyeba we areba umurambo w’umugabo wabo.

Umunyemari Alfred Niyonzima akaba nyiri Moteli yitwa Kumbya Ecology Tourism, yitabye Imana mu cyumweru gishize aguye muri Repubulika ya Centrafrique.

Izindi Nkuru

Abo mu muryango wa nyakwigendera babwiye RADIOTV10 ko uyu munyemari yapfuye mu buryo butunguranye kuko babyutse bagasanga yitabye Imana.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, ni bwo umurambo wa nyakwigendera wagejejwe mu Rwanda uhita ujyanwa mu bitaro bya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke.

Uyu munyemari wari warashatse abagore barenze umwe, bose uko ari bane bahuriye ku Bitaro bya Kibogora bagiye kureba umurambo ariko buri wese yanga ko mugenzi we awureba kuko buri umwe yifuzaga ko ari we uwureba ariko mucyeba we ntawugereho.

Umukozi w’Ibitaro bya Kibogora winjije umurambo wa nyakwigendera muri ibi Bitaro, yabwiye RADIOTV10 ko iki kibazo cy’abagore banze ko buri wese areba umurambo w’umugabo wabo, cyabayeho koko, bigatuma ubuyobozi bw’Ibitaro bufata icyemezo.

Yagize ati “Bo ubwabo babuze uwumvikana n’undi ko bamurebaho bose, bibuze gica biba ngombwa ko mama we w’umukecuru ubyara uwo mugabo ari we ujya kumureba gusa.”

Uyu mukozi w’ibitaro bya Kibogora avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bwahise buha amabwiriza abacunga uburuhukiro kutagira uwo bwemerera kugera ku murambo wa nyakwigendera uretse umubyeyi we.

Ati “Nyine bakawukanye basa nk’ababwirana nabi ariko ntawigeze avuga igitutsi gikangaraye, birangije barababwira ngo niba ari uko bimeze nimugende muzagaruke ku Cyumweru.”

Avuga kandi ko muri abo bagore harimo n’umugore mukuru w’isezerano ndetse ko na we atemerewe kureba umurambo w’umugabo we.

Ati “Umugore we mukuru yavugaga ati ‘ntabwo dushaka ko umutoya amure’, ni uko birangira gutyo nyine barataha.”

Nyakwigendera Alfred Niyonzima ashimirwa uruhare yagize mu guteza imbere ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku nyoni ziguruka hejuru y’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke.

Sitio NDOLI
RADIOTV10/Nyamasheke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru