Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore batandukanye nyuma y’uko bagabanyijwe imitungo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’Imyaka 43 wo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza ari mu maboko y’inzego z’ubutabera zimukekaho kwica umugore bari barashakanye basanzwe bafitanye amakimbirane ndetse akaba akekwaho kumwivugana ubwo Umuhesha w’Inkiko yari amaze kubagabanya imitungo.

Uyu muhano witwa Jean arakekwaho gukora ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Kagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Izindi Nkuru

Jean ukekwaho kwica umugore we batabanaga, yahise atabwa muri yombi ubu akaba acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Ntyazo.

Ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru, kivuga ko uyu mugabo akekwaho kwica umugore we witwa Niyonsaba nyuma y’umwanya muto bamaze kugabanywa imitungo dore ko bari bamaze iminsi bari mu manza.

Ubwo umuhesha w’inkiko witwa Runyambo Christian yari amaze kubagabanya imitungo ndetse amaze no gukora raporo y’uko iki gikorwa cyagenze, nib wo umugabo wa nyakwigendera yamusanze afite umuhoro aramutema arapfa.

Nyakwigendera n’umugabo we, ntibari bakibana kuko bari baratandukanye kubera ibibazo, bakaba bari barabyaranye abana batatu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru