Pasiteri yatse abayoboke 740.000Frw ngo abaheshe ijuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umupasiteri wo mu itorero rya Christ High Commission Ministry ryo muri Leta ya Kaduna muri Nigeria, yahamagajwe na Polisi kugira ngo ajye gusobanura iby’amafaranga abarirwa muri 740USD [740.000Frw] yatse abayoboke ababwira ko azabaha uburenganzira bwo kujya mu ijuru.

Uyu mushumba w’Imana witwa Ade Noah Abraham, yatse abayoboke aya mafaranga ababwira ko yabitumywe n’Imana.

Izindi Nkuru

Polisi yo mu gace ka Ekiti, yemeje ko iherutse gutumiza Ade Noah Abraham kugira ngo abazwe ku byo ashinjwa n’abayoboke byo kubaka amafaranga abizeza kubajyana mu uijuru.

Uyu mupasiteri avugwaho kuba yarasabye abayoboke bo muri iritorero rya Christ High Commission Ministry kuva mu rusengero bakajya kuzana Ama-Nairas 310,000 [angana na 743 USD] ubundi bakayishyura kugira ngo bazabashe kujya mu ijuru ubwo Isi izaba irangiye.

Icyo gihe yasigaranye abayoboke 40 mu rusengero ruherereye ahitwa Araromi-Ugbesi muri Omuo-Oke, muri Leta ya Ekiti, kugira ngo babe bari mu muyiteguro yo kwakira Yezu/Yesu.

Bamwe mu bayoboke baratashye bagurisha ibyabo bizeye ko bagiye kwakira umwami Yesu mu gihe abandi bahise bajya kuzana abo mu miryango yabo ngo bajyane mu ijuru.

Umwe mu bakirisitu yagize ati “Twari twizeye ko Pasiteri azamanura Yesu mu ijuru ubundi akaza akagwa mu rusengero rwe akaza kwibanira n’abakirisitu ubuziraherezo.”

Uyu mupasiteri na we yiyemerera ko yabibwiye abayoboke b’idini rye, ati “Ni byo rwose nabasabye kwishyura N310,000, nabitangaje kuko nabonaga ko abakirisitu ukwizera kwabo kugeze ahabi.”

Yakomeje agira ati “Nabikoze kuko uburenganzira nabuhawe n’Imana yampamagaye ikansaba kubikorera abifuza kubana n’umukiza.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru