Perezida Kagame yakiriye Louise Mushikiwabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo.

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye Mushikiwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2022.

Izindi Nkuru

Louise Mushikiwabo wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu by’umwihariko akaba yarabaye Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, umwanya yavuyeho muri 2018 ubwo yajyaga kuyobora uyu muryango wa OIF.

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Mushikiwabo yashimye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamuha imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda ndetse no kuba yaramutanzemo umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Louise Mushikiwabo uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, yitabiriye inama zitandukanye zabereye i Kigali muri iki cyumweru.

Ku wa Kabiri tariki 17 Gicurasi ku munsi we wa mbere w’uru ruzinduko, yakiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Dr Vincent Biruta na Louise Mushikiwabo baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo imishinga itanga inyungu ihuriweho n’u Rwanda ndetse n’Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa.

Kuri uwo munsi kandi Louise Mushikiwabo yanahuye n’Abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda biri mu muryango wa OIF, abagaragariza ibikorwa by’uyu muryango.

Ku wa Gatatu tariki 18 Gicurasi, uyu Muyobozi wa OIF, yanitabiriye inama y’inzego z’umutekano aho yanagarutse ku gisobanuro gikwiye cya Demokarasi.

Muri iyi nama, ubwo yagarukaga ku ishusho ya Demokarasi ikwiye kuranga Umugabane wa Afurika.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru