Perezida Kagame yavuze ko adaheruka kuvuga na Museveni agaragaza n’icyakorwa ngo bongere bavugane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kubera ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda na Uganda byanatumye abatuye ibi bihugu byafatwaga nk’ibivandimwe, bidakomeza kugenderana nk’uko byari bisanzwe.

Perezida Kagame Paul yabivuze mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, aho yagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo politiki y’u Rwanda, imibanire y’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi nka Uganda.

Izindi Nkuru

Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi, Perezida Kagame yavuze ko impande z’ibihugu byombi zagiye zihura zikaganira ariko ko ibibazo bikiriho.

U Rwanda rwakuze kugaragaza ko igihugu cya Uganda gikomeje kugirira nabi Abanyarwanda baba abakibamo cyangwa abakijyamo ndetse no gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ibi bibazo byose byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama Abanyarwanda kutajya muri Uganda kuko bagerayo bakagirirwa nabi, ku buryo imipaka ihuza ibi bihugu ifunze.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Al Jazeera, yavuze ko igice kinini cy’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda gifunze nubwo hari abakomeje gusaba ko ifungurwa.

Ati “Ndetse ibyo buri muntu muri aka karere arabishaka, kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.”

Perezida Kagame aherutse kubwira Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA ko kubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda ari “amaburakindi kuko hari benshi bafiteyo imiryango, abana, ababyeyi, ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.”

Muri kiriya kiganiro yagira na Al Jazeera, Perezida Kagame yavuze ko Leta ya Uganda ari yo ikunze gushinja Abanyarwanda kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye muri kiriya Gihugu, ati “Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.”

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibi bibazo by’ibihugu byombi, byanatumye we na mugenzi Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamaze igihe batavugana.

Perezida Kagame avuga ko bari basanzwe bavugana ariko ko “hashize igihe bihagaze, hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe.”

Leta ya Uganda yakunze gufata bamwe mu Banyarwanda ikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bamwe bagakorerwa iyicarubozo hakaba hari n’abahasize ubuzima, abandi ikabarekura ihita ibirukana; no mu cyumweru gishize hari Abanyarwanda 43 birukanywe.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru