Platini yahishuye aho yakuye amafaranga yubakishije etaje y’akataraboneka yujuje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka P. cyangwa Patini yuvuze ko akazi akora k’umuziki ari ko akesha inzu igeretse yujuje mu karere ka Bugesera.

Platini yanamaze kwimukira muri iyi nzu y’urwererane yuzuye ahitwa mu Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Izindi Nkuru

Yavuze ko iyi nzu yayigezeho abikesha akazi akora ka buri munsi k’ubuhanzi ndetse akavuga ko iki gikorwa agezeho gishimangira ko ko umuziki ari akazi nk’akandi.

Yagize ati “Bishimangira ko umuziki atari akazi kabi.” Akomeza avuga ko ntakindi akesha iyi nzu, ati “ni umuziki gusa gusa.”

Platini yatangaje ko amaze umwaka yubakisha iyi nzu ndetse akemeza ko yamaze kuyimukiramo n’umuryango we.

Uyu muhanzi umaze umwaka akoze ubukwe na Ingabire Olivia, ubu banamaze kwibaruka imfura yabo.

Uyu muhanzi watangiye kumenyekana ubwo yari mu itsinda rya Dream Boys ryaje gusenyuka, ubu akora nk’umuhanzi wikorana ku giti cye ndetse akaba yaragiye agira amahirwe adasanzwe yo kwitabira ibitaramo n’ibikorwa binyuranye ku mugabane wa Afurika.

Avuga ko nubu akomeje ibikorwa bye bya muzika dore ko mu mpera z’umwaka ushize yanasinyanye amasezerano yo gukorana na kompanyi ireberera inyungu z’abahanzi yitwa One Percent International Management.

Yararikiye abakunzi be ko afite imishinga inyuranye abahishiye irimo indirimbo azashyira hanze mu gihe kiri imbere.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru