Ruger wamamaye mu ndirimbo Dior agiye gutaramira i Kigali

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka uzwi nka Ruger agiye gutaramira abanyarwanda mu kwezi gutaha.

Nyuma y’Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 26 Mutarama 2022, yakomoreye ibitaramo byari byarahagaritswe kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.

Izindi Nkuru

 

Uyu muhanzi yateguje abanyarwanda ko tariki ya 19 Gashyantare 2022 azabataramira.

Ati “Muraho neza Kigali, Ni Ruger ubaramutsa. Tariki 19 Gashyantare 2022 nzabataramira kuri Canal Olympia.”

Ruger ukunze kwiyita Mr Dior aho muri iyi minsi arimo no gukura ibitaramo yise Dior Party, afashwa na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ‘Jonzing World Record’

Uyu musore w’imyaka 22, yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Bounce’ iri kuri EP ye yasohoye muri Werurwe 2021 hari kandi ‘Dior’ yaniyitiriye aho yakunzwe cyane.

Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria aje gutaramira abanyarwanda mu gihe hateganyijwe n’ibindi bitaramo by’ahabanzi bakomoka hanze y’u Rwanda barimo : Kizz Daniel, Stromae, Wizkid, Burna Boy na Diamond Platnumz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru