Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sergeant Major Robert Kabera wamamaye nka Sergeant Robert wari watawe muri yombi na Polisi ya Uganda, yarekuwe ndetse akaba yagaragaye ari kumwe n’umwe mu bambari bakomeye ba RNC.

Sergeant Major Robert Kabera wavuye mu Rwanda kwezi k’Ugushyingo 2020 atorotse, yari yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda mu ntangiro z’iki cyumweru nyuma y’uko aketsweho gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Izindi Nkuru

Ubwo Polisi ya Uganda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano zirimo iz’ubutazi, zataga muri yombi uyu munyarwanda zimusanze iwe mu gace kitwa Masanafu mu Mujyi wa Kampala, zahise zisaka inzu ye ariko zibura imbunda zakekaga ko atunze.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, hamenyekanye amakuru y’irekurwa ry’uyu musirikare wari n’umuhanzi.

Hanagaragaye ifoto ye amaze kurekurwa ari kumwe n’abantu batatu bari baje kumwakira agisohoka muri kasho, barimo Rutaburingoga Sulah Nuwamanya usanzwe avugwaho kuba umwe mu bambari bakomeye b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu mugabo Rutaburingoga Sulah Nuwamanya, avugwaho kuba ari we uhuza Abanyarwanda baba muri Uganda n’umutwe wa RNC kugira ngo bawubere abayoboke.

Rutaburingoga Sulah Nuwamanya wagaragaye ari kumwe na Sergeant Major Robert Kabera, kandi ni umwe mu bakunze gutambutsa ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busebya u Rwanda.

Sergeant Major Robert Kabera warekuwe na Polisi ya Uganda, yahoze aririmba mu itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda rizwi nka Army Jazz Band akaba kandi yararirimbaga ku giti cye.

Sulah Nuwamanya ubanza ibumoso wambaye umupira w’umutuku

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru