Sheebah agiye guhishura umunyacyubahiro ukomeye ashinja ubuhehesi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, Sheebah Karungi uherutse gutangaza ko hari umugabo w’umunyacyubahiro muri Uganda washatse ko baryamana, kuri uyu wa Gatatu ashobora kumushyira hanze.

Amakuru ava muri Uganda, avuga ko uyu muhanzikazi Sheebah uri mu bakunzwe muri Uganda no mu karere, yavuze ko uyu munsi ashobora gutangaza amazina y’uwo munyacyubahiro cyangwa akayatangaza undi munsi muri iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Umwe mu bakora mu rwego rwa Polisi yabwiye Chimpreports ati “Sheebah arateganya gusohora itangazo kuri uyu wa Gatatu ubundi agahishura uwo ashinja.”

Ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, Sheebah Kalungi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho avuga uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu bagabo b’abanyacyubahiro muri Uganda wifuje ko baryamanira mu modoka.

Chimpreports ivuga ko uwo mugabo ushyirwa mu majwi na Sheebah ari umwe mu bagabo bigeze kugira umwanya uri mu yikomeye muri Uganda.

Ngo uyu wigeze kugira umwanya ukomeye muri Uganda kandi yigeze kujya avugwa mu bikorwa nk’ibi by’ubusambanyi.

Bamwe mu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuga ko uwo mugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, asanzwe arindwa mu buryo budasanzwe.

Uyu muhanzikazi ushinja uwo munyacyubahiro, ejo hashize yahanaguyeho icyasha cyavugwaga ku Munyamakuru Andrew Mwenda wari washyizwe mu majwi ko ari ushobora kuba yarakoreye ihohotera Sheebah.

Ishami rya Polisi rishinzwe iperereza muri Uganda, ryo rikomeje gukora iperereza kuri iri hohoterwa rivugwa ko ryakorewe Sheebah.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru