Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu wa Al-Shabaab wagabye igitero gikomeye ku ngabo ziri muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho bikekwa ko cyahitanye abasirikare benshi b’u Burundi.

Iki gitero cyagabwe hafi y’ibirindiro by’abasirikare b’u Burundi mu gace kazwi nka Ceel Baraf mu bilometero 160 uvuye mu murwa mukuru wa Mogadishu.

Izindi Nkuru

Ni igitero cyagabwe mu gitondo cya kare cyane ahagana saa kumi n’imwe zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022.

Umwe mu bayobozi b’igisirikare muri aka gace, Mohamed Ali yabwiye AFP dukesha aya makuru ko “habayeho imirwano ikomeye ndetse hari benshi baguyemo ku mpande zombi ariko ntabwo turamenya amakuru menshi kuri iki kibazo.”

Uyu musirikare yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe babanje kuzana imodoka itezemo igisasu kigaturika ubundi rugahita rwambikana.

Hari amakuru ari guturuka mu bitangazamakuru bishyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, avuga ko abarikare b’u Burundi 50 basize ubuzima muri iki gitero ndetse ko uyu mutwe wafashe ibi birindiro byari mu maboko y’izi ngabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gusa ibinyamakuru bya Leta muri Somalia byemeje ko abarwanyi b’uyu mutwe bakubiswe incuro bagakizwa n’amaguru.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, zahoze zizwi ku izina rya AMISOM (African Union Mission to Somalia) ubu zikaba zizwi nka ATMIS (African Union Transition Mission in Somalia), zagombaga kurangiza ubutumwa bwazo mu mpera za Werurwe ariko zongererwa igihe kugeza muri 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru