Confederation Cup : Cameroon yatangiye itsindwa na Chile

Confederation Cup : Cameroon yatangiye itsindwa na Chile

Mu mpera z’icyumweru gishize mu gihugu cy’Uburusiya, hatangiye irushanwa mpuzamigabane rihuza amakipe yatwaye ibikombe ku migabane itandukanye, mbere yuko igikombe cy’isi gikinwa, mu mpeshyi ya 2018.

Iri rushanwa riri kubera mu gihugu cy’Uburusiya ririmo amakipe agera ku 8, yatwaye ibikombe ku migabane 6, hakiyongeraho Ubudage bufite igikombe cy’isi giheruka, n’Uburusiya bwakiriye irushanwa. Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa ikipe y’Uburusiya yitwaye neza mu rugo, ihatsindira ikipe ya New Zeland ibitego 2-0, mu mukino wakurikiranywe n’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya Putin, ari kumwe na Gianni Infantino uyobora FIFA.

Muri iri tsinda rya mbere kuri iki cyumweru, ikipe ya Portugal yananiwe gukura amanota 3 imbere y’ikipe ya Mexique, yaje kwishyura mu minota ya nyuma. Cristiano na bagenzi be, bari batangiye neza ubwo Ricardo Quaresma yafunguraga amazamu, ariko ntibyatinda Javier Hernandez aza kwishyura iki gitego. Muri iyi mikino ikomeje kurangwa no gusifura hanifashishwa amashusho, ubu umukinnyi aratsinda igitego agategereza kureba niba imisifurire-shusho itabyanga.

Igice cya 2 myugariro Cedric Soares yaboneye Portugal igitego cya 2 hasigaye iminota 4 gusa ngo umukino urangire, batangira gutekereza ko babonye amanota 3, ariko Hector Moreno aza kwishyura ku ruhande rwa Mexique, ku munota wa nyuma.
Mu mukino ubanza w’itsinda rya 2, ikipe ya Cameroon ntabwo yahiriwe imbere y’ikipe ya Chile yabatsinze ibitego 2-0.

Nyuma yo kugenda hangwa ibitego kubera gusubira mu mashusho, Chile byayisabye gutegereza kugeza mu minota ya nyuma, ubwo Sanchez wari winjiye mu kibuga asimbuye yahaye Vidal umupira, agatsinda igitego cy’umutwe, ari nako yaje gucenga abakina inyuma hafi ya bose, Vargas agatsinda igitego cya 2.

Kuri uyu wa mbere, ikipe y’Ubudage iraza kwakira ikipe ya Australia.