RMC ihangayikishijwe n’abanyamuryango bishora mu mitwe y’iterabwoba.

RMC ihangayikishijwe n’abanyamuryango bishora mu mitwe y’iterabwoba.

Mu mpera z’ umwaka wa 2016, ni bwo hatangiye kuvugwa iby’ abanyarwanda bakorana n’ imitwe y’ iterabwoba, nka Islamic state na Al shabab. Umuryango w’ aba-Islam mu Rwanda RMC usobanura ko imyitwarire y’ ubutagondwa mu Rwanda, ahanini yakwirakwijwe n’ ikoranabuhanga.

Gusa ngo kuri ubu, uyu muryango wemeza ko watangiye gahunda zirwanya iterabwoba, ngo hibandwa ku rubyiruko, nk’ icyiciro kiganjemo abakoresha ikoranabuhanga. Shehk SINDAYIGAYA Issa, Umuvugizi wa RMC yagize ati" Twahuguye urubyiruko rwinshi mu turere twose kuko ari na rwo rukoresha ikoranabuhanga cyane, twashyieho Anti Terror Clubs, amahuriro ashinzwe kurwanya iterabwoba n’ ibikorwa by’ ubutagondwa knd ashyirwa muri buri karere hirya no hino mu gihugu. Ikindi ni ugukorana n’ inzego z’ umutekano mu kurwanya iterabwoba. Ikindi kandi ni ugukurikirana imyigire y’ abaana b’ abayisilamu biga hanze. Tukamenya ngo ese iri shuri umwana agiye kwigaho rifite ubuziranenege buhe ?
Gukekwaho ibikorwa by’ iterabwoba mu Rwanda byaviriyemo bamwe gupfa abandi barakomereka barashwe n’ inzego z’ umutekano, barimo batanu barasiwe mu Kagali ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi ; aho batatu bahise bapfa abandi babiri bagakomereka ; hari ku itariki ya 19/08/2016.

Magingo aya hari n’ abandi ba-Ilsam 40 inkiko zikurikiranyeho iterabwoba. Ubuyobozi bw’ umuryango w’ abayislamu mu Rwanda buvuga ko bwanatangiye kugenzura inkunga ziva mu bafatanyabikorwa, nyuma yo gusanga na zo zakwifashishwa mu gukwirakwiza iterabwoba mu Rwanda.

Sheihk MBARUSHIMANA Suleiman, ni umujyanama wa Mufti w’ u Rwanda agir ati" Noneho ugasigara wibaza, ni gute umuntu avuga ko agiye kugena umutungo uzamura imibereho y’ abanyarwanda, ntashake kukubwira ngo ni umutungo ungana iki ? Uva he ? Ibyo rero nanone nimubireba neza murasanga mu mikorere myiza nta buyobozi bwabyishimira. Nta n’ umwe uyobewe ko hano ku isi, mrrabizi ko hari abatanga inkunga bagamije ibibi. Ese tumenye udufasaha, tukamenya aho akomoka, tukamenya niba ari inyangamugayo, murumva ibyo bitaba ari byiza" ?

Kuri ubu, inyinshi mu mpinduka ziri mu mu mikorere y’ idini ya Islam mu Rwanda ntizivugwaho rumwe, kuko hari abasanga bigamije kwiharira inyungu z’ ubukungu. Ubuyobozi bw’ umuryango w’ aba-Islam mu Rwanda buvuga ko ibibazo byose biwurimo, bizaganirwaho bikanahabwa umurongo.