MIGEPROF irahanangiriza abafite ibigo birera abana kutagira abandi bana bakira

MIGEPROF irahanangiriza abafite ibigo birera abana kutagira abandi bana bakira

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF irahanangiriza abafite ibigo birera abana kutagira abandi bana bakira.ahubwo ikabakangurira ko nabo bafite bashakirwa imiryango ibarera.Ibi byavuzwe nyuma yaho basanze hari ibigo bifata nabi abana babirererwamo bicishwa inzara ndetse abandi bakarara nabi.

Mu masaha ya saa tanu zishyira saa tanu n’igice z’amanywa Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari kumwe n’umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’abana,vice president wa sena y’u rwanda ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bari mu gikoni cy’ikigo kirera abana b’impfubyi cyizwi ku izina ry’Umurwa w’Impuhwe giherereye mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba barimo gusigana n’umwe mubayobozi b’iki kigo kubiryo batekeye abanyeshuri ingano yabyo niba ihaza abana barererrwa mu kigo.

Nubwo uyu muyobozi yemeza ko abana barya kdi bagahaga .bamwe muri barererwa muri iki kigo banyomoje umuyobozi wabo imbere ya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ndetse n’abandi bayobozi bari kumwe bavuga ko kuva ku mwana w’imyaka 10 gusubiza hejuru ngo batajya barya ku manywa. uretse kukuba batumvikana kungano y’ibiryo bigaburirwa abana hananenzwe umwanda bategurana igaburo ry’aba bana.

Si igikoni gusa kuko hanasuwe ibice bitandukanye by’iki kigo harimo aho abana barara,ubwiherero ndetse n’aho bakarabira nabyo ntibyishimiwe n’abayobozi batandukanye banenga umwanda uharangwa ndetse n’uburyo abana bafashwe nabi

nyuma yo kubona imibereho y’aba bana barererwa mu kigo cyizwi ku izina ry’Umurwa w’impuhwe minisitiri w’uburinganirire niterambere ry’umuryango nyirasafari esperance avuga ko nta mwana wemerewe kwakirwa mu bigo birera abana ndetse anaboneraho gukangurira ababyeyi kwakira abana baba mu bigo bakarererwa mu miryango.

muri iki kigo habarizwaga abana basaga 120 abagera kuri 50 babonerwa imiryango ibakira abasigaye basaga 70 nabo minisiteri abasaba ko hashakwa uburyo bwihuse bwo kubarerera mu miryango kuko byagaragaye ko babayeho nabi.

mu mwaka w’2012 nibwo leta yatangije gahunda yo gukura abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango kuva icyo gihe kugera ubu abasaga 2000 bamaze kubona imiryango ibakira cyakora MIGEPROF hamwe n’izindi nzego bireba bakavuga ko bagikomeje ubukangurambaga kugirango bakangurire ababyeyi kwakira abo bana