Breaking News : Gukinisha umukinnyi utemewe bitumye Rwamagana iha itike yo gukina ARPL 2018 Miroplast

Breaking News : Gukinisha umukinnyi utemewe bitumye Rwamagana iha itike yo gukina ARPL 2018 Miroplast

Nyuma yo gusezerera Miroplast, ikipe ya Rwamagana City yari yabonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cvya mbere umwaka utaha yatewe mpaga kuko ku mukino ubanza ½ cy’irangiza yakinishije umukinnyi utabyemerewe.

Ni nyuma y’inama ya komite nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena, ari na yo yafashe umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City. Amakuru ava muri Ferwafa yemeza ko Rwamagana City mu mukino ubanza wa ½ kimwe n’indi mikino yawubanjirije, yakinishije umukinnyi witwa Hakizimana Sena nyamara atari yemerewe gukina iyi mikino.
Ikinyamakuru Ruhagoyacu mu cyumweru gishize cyari cyanditse ko ubwo shampiyona yajyaga gutangira Hakizimana Sena yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rwamagana City ndetse anahabwa ikarita imwemerera gukina, ariko nyuma iyo kipe iza kumukura ku rutonde rw’abakinnyi bayo imusimbuza undi, ariko uwo mukinnyi ntiyamburwa ikarita yari yahawe. Bivugwa ko ayo makuru yatanzwe na Niyibizi Suleyman wahoze ari umutoza w’ikipe ya Rwamagana City, ari na yo mpamvu Miroplast FC yahise itanga ikirego nyuma yo kunganya n’iyo kipe ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ½ muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Umuvugizi wa FERWAFA, Ruboneza Prosper yatangarije we yari yavuze ko Miroplast FC yatanze ikirego kandi gifite ishingiro.