Lionel Richie yagaragaye mu bazayobora akanama nkemura mpaka muri American idol

Lionel Richie yagaragaye mu bazayobora akanama nkemura mpaka muri American idol

America idol yamaze gushyira ku mugaragaro undi muntu mubazaba bari mu kanama nkemurampaka mu marushanwa ya American idol y’uyu mwaka wa 2017.

Lionel Richie umwe mu bafite ibihembo byinshi mu kwesa agahigo mu kumenya kuririmba neza, harimo Grammy Award, MTV Award, Billboard Award, ndetse n’ibindi, kuri ubu ntibaramenya ngo ni amafaranga angahe uyu mugabo azahembwa, gusa ubushize ubwo Katy Perry yahamagarwa yahawe million 25 z’amadorari mukuba mu kanama nkemurampaka k’amarushanwa ya American Idol.

ku ruhande rwa Lionel Richie ntacyo arabitangazaho, ndetse ntanubwo arabyemera kumugaragaro hategerejwe igisubizo kimuvaho.

Ryan Seacrest nawe yasinye contract y’amafaranga angana na million 15, mu kuba muri aka kanama,

Lionel Richie yamenyekanye mu ndirimbo nka hello, I call it love, akina amafilimi nka the simpson. Uyu mugabo yafatanyije na Micheal Jackson banditse indirimbo We are the world mu 1984. Wanamenya ko ubusanzwe uyu mugabo akomoka Africa