Inkomoko y’amazina y’abana ba George Clooney umukinnyi wa film

George Clooney wimyaka 56, n’umugore we Amal Clooney ku myaka 39, bakomeje kugira ibanga amazina y’abana bimpanga babo, kugera bavutse tariki 6 z’ukwa gatandatu, igikomeje utangaza abantu ni amazina yabo.

Umwe ni “Ella undi akaba Alexander, nkuko ikinyamakuru Life & Stylemagazine ! Kibitangaza George Clooney ngo ayo mazina yaba atarayise izi mpanga ze gutya gusa. Ngo izina Alexander george Clooney yarikuye ku ndwanyi ikomeye mu mateka Alexander the great, ni mugihe Ella ngo ari izina akomora kuri Ella Fitzgerald uwahoze ari inshuti ya mama wa George ariwe Rosemary Clooney.

Izina Alexander ribarizwa ku mwanya wa 11 mu mazina yitwa nabana benshi muri leta z’unze ubumwe z’amerika,mugihe ella riza ku mwanya wa 17 nkuko tubikesha Nameberry.com. Alexander ni izina ryirigereki rikomoka mururimi rw’ikigereki risobanura gutabara abantu.

Umugore wa Clooney ngo yari yasabye ko abana babita Casa, ndetse na Amigos, ariko ngo Clooney arabyanga nkuko yabitangarajije TV ET. Nguku uko George na Amal batanze amazina ku bana babo, ndetse baherutse gutangaza ko bateganya kujya kubarerera hanze ya Hollywood, nkuko baherutse kubitangariza ok magazine.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo