Kuki Kenya itazahanirwa guca caguwa ?

Mu rugamba rwo guca caguwa, Kenya yakuyemo akarenge. Mu gihe ibihugu bari kumwe muri uyu mugambi nka Uganda Tanzaniya n’U Rwanda bategereje ivyo leta z’unze ubumwe za Amerika zise ibihano bituruka ku gukumira Caguwa.

The East African Itangaza ko yabonye amakuru afatika ahamya ko Kenya yaciye ruhinganyuma. Ikumvikana na USA ko itazaca caguwa nk’uko byateganyijwe mu mugambi w’ibihugu by’umuryango wa Afrika y’uburasirazuba. Umunyamakuru wa Radio TV 10 Ubwo aheruka kugenderera igihugu cya Kenya mu mpera z’umwaka wa 2016 tasanze caguwa icuruzwa cyane mu isoko ndetse mu bayicuruza ntawuvuga iby’umugambi wo kuyigabanya ku isoko. Nk’uko byemejwe mu ntumbero yo guteza imbere imyenda n’inkweto bikorerwa mu nganda za EAC. Bityo Kenya ntirimo ku rutonde rw’ibihugu bishobora kugurwa mu masezerano y’ubucuruzi na USA ashingiye ku itegeko rya AGOA

U Rwanda rwo rwahise rutangaza ko rutazatezuka kuri uyu mugambi. Nk’uko President Kagame aherutse kubyemeza. Ngo amahitamo aroroshye “ kuko guteza imbere ubukungu bwa Afrika ku buryo burambye. Ariko umugambi wa kenya wo uhabanye n’uyu w’u Rwanda. Dr Chriss Kiptoo, Ushinzwe inganda n’ubucuruzi muri Kenya yatangaje ko igihugu cye kiyemeje gushimangira ubucuruzi butanyuranyije n’ibisabwa muri AGOA. Ati “tubona iby’ibirego mu kwezi kwa Gatatu twamenye ko abatureze bafite ingingo zifatika.

Isoko rya USA ni irya gatatu mu masoko manini Kenya ifite, ku buryo yirinze kuritakaza. Mu muryango wa EAC , Kenya ni nayo yungukira cyane muri iri soko kuko yoherezaza ibingacuruzwa by’agaciro ka Miliyon 570 zisaga. Ariko kandi ikinjiza ibisaga milioni 940.

Mu bihugu byo mu karere ka Afrika y’uburasirazuba u Rwanda rugaragara nk’urucuruza bike kuri iri soko Mio 45 z’ibyoherezwa muri amerika kubw’aya masezerano ya AGOA. Hakinjizwa Mio 14. Buri mwaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo