RPF Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame bashimye amashyaka yifatanyije nabo

RPF Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame bashimye amashyaka yifatanyije nabo

Kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangiraga ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda mu matora azaba muri kanam uyu mwaka, Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi yateye intambwe itamenyerewe muri Politiki ashima amashyaka yemeje ko abarwanashyaka bayo bazamutora, abizeza ko bahisemo neza.

Yabitangarije abari baje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu Ruhango, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017. Yagize ati “Ndashima amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida FPR izaba yatanze. Nabo barashaka ko twihuta kandi tukagera kure. Ntago nakwibagirwa namwe mwese, ndavuga RPF Inkotanyi yantanzeho umukandida.”

Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko mu myaka irindwi iri imbere, ntawe ukwiye kubigisha amasomo y’ibyashize, kuko ubu u Rwanda ruhagaze neza. yagize ati “Twatsinze ingamba nyinshi. Iyo dutsinze ntitubyigamba, duharanira uburenganzira bwa bose n’abatumva kimwe natwe. Ubu igihugu gihagaze neza, dukomeze kugira u Rwanda rwiza kurushaho.”

Amashyaka yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa RPF Inkotanyi nia PSD, PL, PDC ndetse na PDI. Abayobozi ndetse n’abarwanyashyaka b’aya mashyaka bari bambaye ibirango byamashyaka yabo bakaba banemeje ko bazakomeza kujyana n’umuryango wa RPF Inkotanyi aho uzajya kwiyamamariza hose.

Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida RPF Inkotanyi Paul Kagame byatangiriye mu Karere ka Ruhango na Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda bikazakomereza mu turere twa Gisagara, Nyamagabe Nyaruguru na Huye, kuri uyu wa gatandatu no ku Cyumweru.