Mwanafunzi Albert nawe yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Mwanafunzi Albert nawe yatanze kandidatire yo kuyobora FERWAFA

Mwanafunzi Albert wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yatanze kandidature k’umwanya wo kuyobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda azaba tariki ya 10 Nzeli 2017.
Mwanafunzi yatanze kandidature aherekejwe n’abagize ihuriro rigamije impinduka “ Football Coalition for Change” akazahangana na Nzamwita Vincent wari usanzwe ayobora FERWAFA kuva muri Mutarama 2014.
Akanama gashinzwe gutegura amatora kazemeza kandidature tariki ya 8 Kanama 2017, kwiyamamaza bitangire tariki 14 Kanama – 9 Nzeli 2017, umunsi umwe mbere y’amatora.

Dore abazaba bagize komite nyobozi z’abakandida bombi

1. Komite ya Nzamwita Vincent

Perezida : Nzamwita Vincent
Visi Perezida : Nizeyimana Olivier
Komisiyo y’ubuvuzi : Hakizimana Moussa
Komisiyo y’umupira w’abari n’abategarugori : Kagabo Rubega Patrick
Iterambere ry’umupira w’amaguru : Nshimiyimana Alexis Redemptus
Komisiyo ya tekiniki : Munyankaka Ancille
Komisiyo y’abasifuzi : Ruhamiriza Eric
Komisiyo y’imari : Mukangoboka Christine
Komisiyo ya marketing : Nikuze Valentine
Komisiyo y’amarushanwa : Kajangwe Joseph
Komisiyo y’amategeko : Masumbuko Moussa
Komisiyo y’umutekano : Ntakirutimana Diane

2. Komite ya Mwanafunzi Albert

Perezida : Mwanafunzi Albert
Visi Perezida : Uwintwali John
Komisiyo y’ubuvuzi : Hakizimana Moussa
Komisiyo y’umupira w’abari n’abategarugori : Nyinawumuntu Grace
Iterambere ry’umupira w’amaguru : Habimana Gerard
Komisiyo ya tekiniki : Muteyinkingi Calixte
Komisiyo y’abasifuzi : Nzabahimana Augustin Neto
Komisiyo y’imari : Ndejeje Uwineza Marie Josee
Komisiyo ya marketing : Kayirangwa Liliane
Komisiyo y’amarushanwa : Munyandamutsa Maurice
Komisiyo y’amategeko : Muhimpundu Sandra
Komisiyo y’umutekano : Mukiga Rutagengwa