Gisagara : Kagame Paul na RPF bemereye abaturage ko bazabakorera ibyo bifuza

Gisagara : Kagame Paul na RPF bemereye abaturage ko bazabakorera ibyo bifuza

Ubwo RPF Inkotanyi n’umukandida wayo bari mu karere ka Gisagara ku munsi wa 2 wo kwiyamamaza, Perezida Kagame Paul yakiriwe n’abaturage benshi bo muri aka karere bahuriye mu murenge wa Ndora, abasaba gukora bagatera imbere mu bufatanye kuko ngo umutekano uhari na politiki nziza, keretse bo binaniwe.

Kagame Paul Umukandida wa RPF INKOTANYI, asuhuza abanya Gisagara yagize ati “Mwakoze kuza muri benshi n’ibyo tuzakora igihe cyabyo bizaba bigaragaraza ubwinshi bwanyu, uko munshaka niko mbashaka niko nzabakorera ibyiza byinshi uko mubishaka, ariko tugomba gukorera hamwe buri wese azana ubumenyi, imbaraga uko azifite tukuzuzanya tukagera kure ni byo twifuza.”

Kagame yavuze ko abantu batagera kure batari hamwe, ngo “nta nubwo twakwihuta buri wese adashyizemo imbaraga ze.”

Yavuze ko iby’iterambere bababwiye atari inkuru mbarirano ngo ni ukuri. Ati “Utumva arabona, amashanyarazi ntavuga ariko arabonesha, ibyo batubwiraga ni ubuhamya buhamya inzira tumaze twubaka u Rwanda rushya, dusana ibyangiritse twubaka n’ibishya (myaka 23).”

Iyo nzira ngo niyo bakwiye gukomeza, bakayikomeza FPR Inkotanyi iri ku isonga nka mbere hose, ikomeza ikorana n’abandi Banyarwanda bose. Ati “Dukorana n’indi mitwe ya politiki nk’uko na bo babihisemo kandi nk’uko FPR Inkotanyi yifuza gukorana na bo. Turakorana umugambi umwe, amashyaka navugaga ni umunani n’andi duhanganye na bo tugire aho duhurira, aho duhurira ni ukwifuriza igihugu ibyiza aho dutanira ni inzira buri umwe yabigeraho ariko numva izo bavuga zisa n’izacu.”

Kagame Paul yasabye abatuye Gisagara gukora kuko ngo umutekano uarahari keretse bo nibinanirwa. Yavuze ko azongera amashanyarazi, amashuri n’amavuriro, indwara zihitana abana mu bihugu bitaratera imbere nk’u Rwanda zikagabanuka.