Nyamagabe : Umukandida wa RPF Inkotanyi babwiwe ko abatuye aka karere batakiri abatebo

 Nyamagabe : Umukandida wa RPF Inkotanyi babwiwe ko abatuye aka karere batakiri abatebo

Ubwo umukandida wa RPF Inkotanyi yari ageze i Nyamagabe, ku munsi wa gatatu, Kagame Paul, yizeje guhindura amateka ya “Nyamagabe” yitwaga Gikongoro, mu Batebo, aho bigeze ngo bitwa aba TresBons, Kagame “Abanyarwanda basezereye kwitwa abatebo, agatebo kayora ivu…”

Imparirwamihigo za Nyamagabe, Kare cyane, bamwe bizinduye saa kenda z’urukerera, saa kumi … bajya kuri Stade ya Nyagisenyi, mu murenge wa Gasaka, mu kagari ka Nyamugari, bakereye kwakira Umukandida wa RPF-INKOTANYI, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kagame Paul Ndishimye yavuze ko uyu munsi yishimiye kubana n’ab’i Nyamagabe, kuganira no kubasaba kugira ngo buzuze neza inshingano y’uyu munsi yo gutegura igihe “tujyamo naje nk’umukandida wa FRP-Inkotanyi, n’ubushize naraje, kandi icyatuzanye uwo munsi twaracyujuje neza.

Ati “Uyu munsi ni bishya kandi si bishya, urebye ni ibisanzwe, ni inzira isanzwe turimo, inzira twahisemo yo kubaka igihugu cyacu, yo kwiyubaka nk’Abanyarwanda, yo kwihitiramo ibihe biri imbere bibereye buri Munyarwanda.

Kagame yavuz eko ntawashidikanya ko ubuzima kuri bamwe bwihuse guhinduka, ariko no ku bandi ngo bwarahindutse. Yavuz eko azaharanira kugabanya ikinyuranyo cy’abakennye n’abo ubuzima bwahindutse.

Ati “Itariki ya 4 Kanama ni ukuvuga ngo nujya gutora, ndatora [abaturage bati “Ni woweee, ni woweee]. Kagame ati “Gutora umukandida wa RPF ni byo bizaguha kwihuta guhindura ubuzima bukamera neza, ni byo bizaguha umutekano urambye, bizaguha gukora amafaranga, umwana wawe kwiga akabona ishuri, ni ibizaguha umwana wawe kuticwa n’indwara, abasaza gusaza neza, ni ugutora ibiha inkumi n’abasore ubuzima bwiza, bakagira ibyo bakora bagafatanya n’abandi guteza imbere igihugu.”

Ati “gutora neza ni ugutora umukandida wa RPF, kandi ntabwo ari ukwibeshya, iyo ushaka kubyumva neza usubiza amaso inyuma ukumva ibyo Chantal yatubwiye.

Nyamagabe, babitaga iki harya “Abatebo”, muzi umugani w’agatebo, uwigize agatebo ayora ivu, ibyo abaturage ba Nyamagabe mwarabisezereye, Abanyarwanda bose twarabisezereye, nta kuba agatebo, ntakuyora ivu, ubu ni ukuyora amafaranga gusa.

Kagame yavuze ko amafaranga atayorwa n’agatebo, ayorwa n’ibikorwa, asaba abatuye Nyamagabe n’abandi Banyarwanda bose biteguye gukora, gukora ibintu bizima gukorera hamwe bagatera imbere no niyo nzira we na RPF, n’abandi bayobozi b’amashyaka yiyemeje kuyifasha barimo.

Yabijeje amashanyarazi kandi ngo azabageraho byihuse, ariko ngo na bo bamwihutishirize kumva neza, gukorera hamwe. Yabemereye gukora umuhanda wa Nyamagabe Huye, bakajya ngo bajya mu murwa mukuru banyereza.

Ati “Uyu muhanda uraza gutunganywa vuba aha, biri mu nzira turaza kubyihutisha, kugira ngo uva Nyamagabe kugera Huye bibe kunyerera gusa, no kugera mu murwa mukuru byihute, ntibizagomba gukenera indege, imihanda iraza gukorwa.”

Ndagijimana Celestin imparirwamihigo ya Nyamugari, yavuze ko bafite byinshi bakesha Kagame ko kubivuga bwakwira bugacya.

Ati “Nyamagabe hageze itaje, batinyaga gukandagira kuri kaburimbo, Rukarara batinyaga kuyikaraba kubera ko yajugunywagamo abana b’abaziranenge, ubu Rukarara ni igisubizo kubera wowe, amashanyarazi umukecuru arinjira agakora ku rukuta, tuzabatora 100% twarabihize tuzabihigura tariki 4 Kanama bose babireba.

Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi uyu munsi byari bikuriwe na Hon Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Kagame Paul avuye i Nyagisenyi muri Nyamagabe, yahise ajya i Huye hafi ya Stade ahabereye igikorwa cyo kwiyamamaza kwe, nyuma arajya mu karere ka Kamonyi.