Urukundo rwa Kevin Darnell Hart na Eniko rurakataje

Umukinnyi wa filime akaba n’ umunyarwenya Kevin Hart akomeje kwereka amahanga byumwihariko abapaparazi bakomeje kumwibasira ko urukundo rwe na Eniko Hart rutazaramba .

Babinyujije ku ubuga rwa instagram, berekanye ishema ni ibyishimo baterwa n’urukundo rwabo,dore ko aba babiri bakoze ubukwe mu mwaka wa 2016 I california ,ndetse bakaba bitegura no kwibaruka umwana .

Kevin Hart w’imyaka 38 abinyujije kuri instagram yishimiye umwaka amaze abana n’umukunzi we amushimira urukundo amugaragariza ,uburyo agaragariza urukundo umukobwa we Heaven w’imyaka 12 n’umuhungu we Hendrix w’imyaka 9 yabanje kubyarana nuwari umugore we wa mbere Torrei Hart bakundanye mu mwaka wa 2003 batandukana mu mwaka wa 2010.

Nyuma ya Kevin Hart gutangariza isi yose uburyo akunda uyu mugore we wa kabiri ariwe Eniko Hart w’imyaka 32 ,nawe yunzemo yemeza bidasubirwaho uburyo akunda umugabo we Kevin ndetse ashimira Imana yabaherekeje muri urwo rugendo dore ko bamwe mu bantu bakurikiranira hafi ubuzima bw’ibi byamamare batizeraga ko urukundo rwabo rwagera kuri iyi ntambwe bagezeho bakundana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo