Barack Obama yahaye ikiraka Will Smith

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime muri Hollywood, Will Smith yabonye ikiraka cyo gukina muri filime igaragaza ubuzima bwa perezida wa 44 wa Amerika, Barack Obama.

Will Smith ibyo yabitangarije mu kiganiro The late show ubusanzwe gikorwa na James Corden muri Amerika. Smith yakomeje atangaza ko perezida wa 44 Barack Obama yamuhaye uburenganzira bwo kwigana no kugaragaza ubuzima bwe muri iyo filime. Yagize ati “Navuganye na Barack Obama. Yambwiye ko yumva yizeye ko nta kibazo kandi naba mfite uburenganzira bwose n’ubushobozi bwo kwigana imigirire ye muri Filime."

Si ubwa mbere icyi cyamamare muri muzika no muri filime cyigaragaje mu gukina ubuzima bw’ibindi byamamare kuko Smith yakinnye nindi filime igaragaza ubuzima bwa Muhammad Ali witabye Imana umwaka ushize !

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo