Emma Stone niwe mukinnyi wa filime winjije akayabo k’ amafaranga

Emma Stone niwe mukinnyi wa filime winjije akayabo k’ amafaranga

Umukinnyi wa filime Emma Stone niwe uyoboye urutonde rw’ abasitari ba filime Hollywood muri Amerika.

Emma Stone ubusanzwe ufite imyaka 28 y’amavuko, byatangajwe ko agomba kwishyurwa akayabo k’amafaranga angana na miliyoni 26 z’amadolari uhereye muri Kamena 2016 ugeza muri Kamena 2017.

Emma yagaraye muri filime nyinshi zatumye yamamara nka ‘The amazing spider man’,Zombie land’,’friends with benefit’ n’izindi.

Uyu mukinnyi wa filime aje asimbura Jennifer Lawrence wari uyoboye uru rutonde kuri miliyoni 24 z’amadolari agomba gushyikirizwa uyu mwaka, akaba yongeye kugaragara kuri uru rutonde ari ku mwanya wa gatatu .