Breaking : Mayor Sinamenye Jeremie yeguye ku buyobozi bw’Akarere ka Rubavu

Agahana i saa kumi n’ebyili nibwo inkuru yiyegura ry’umuyobozi w’akarere ka Rubavu yatangiye kujya ahagaragara.

Amakuru agera kuri Radiotv10 aremeza ko Jeremie Sinamenye kuri uyu wa kabiri n’imugoroba aribwo yakirije inama Inama Njyanama ibaruwa asaba kwegura ku mpamvu ze Bwite.

Ibi bije mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi yari yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha nyuma yo gukurikiranwaho kubangamira umukandida kubangamira ibikorwa by’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika wari wagiye kwiyamamariza mu karere ka Rubavu.

Icyo gihe uyu mugabo akaba yari afunganywe n’umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imiyoborere ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba. Gusa mu ntangiriro za Kanama akaba yari yarekuwe aho we na bagenzi be baburanaga bari hanze.

Lambert Dushimimana Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yyabwiye itangazamakuru ko yamaze kwakira iyo baruwa.

Sinamenye Jeremie yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu kuwa gatanu tariki 29 Gicurasi 2015 asimbura Sheikh Bahame Hassan wari watawe muri yombi muri Werurwe uwo mwaka ashinjwa uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka isoko rya Kijyambere Gisenyi binyuranyije n’amategeko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo