Guca sekeni biracyazitiwe n’ubushobozi buke bw’inganda nyarwanda

Guca sekeni biracyazitiwe n’ubushobozi buke bw’inganda nyarwanda

Gahunda yo guca imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho byakoreshejwe bizwi nka Sekeni cyangwa Caguwa, byinshizwa mu Rwanda, iracyazitiwe n’ubushobozi buciriritse bw’inganda nyarwanda, ku buryo zitabasha gukora ibishobora guhanganira isoko n’iby’ahandi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mata, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ngo asobanure politiki y’u Rwanda yo guteza imbere inganda zikora imyenda, impu n’ibizikomokaho, bikorerwa mu imbere mu gihugu mu rwego rwo kwiyambura ubushwambagara.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko n’ubwo igihugu cyiyemeje guca Sekeni, hakiri imbogamizi zikomeye zirimo amafaranga menshi asabwa mu kubaka inganda kandi igihugu kitayabonera rimwe, abadozi bo mu Rwanda bagikora mu buryo bwa nyamwigendaho, ubumenyi n’ikoranabuhanga biciriritse, ingufu nke z’amashanyarazi kandi ahenze, ibyo bikiyongeraho ingufu nke z’abashoramali bo mu Rwanda ku bijyanye no kubaka inganda n’izindi mbogamizi zitandukanye.

Mu kubaza no kungurana ibitekerezo kuri uyu mugambi wa Leta y’u Rwanda bamwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko bagerageje guhuza ubushobozi bw’abanyarwanda buciriritse n’ibiciro by’imyambaro ku isoko bitari caguwa.

Minisitiri w’Intebe asanga hatarirengagijwe ubushobozi bw’umubare munini w’abanyarwanda budahagije, ariko ngo ibi ntibyakomeza gutera ubwoba ibikorwa bigamije guteza imbere igihugu kuko byatuma iyi gahunda ihorana imbogamizi kandi igihe kigeze ngo caguwa icike.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko iyi politique ifite inyungu zirenze 1 ku banyarwanda, harimo ukwihesha agaciro no kugabanya umubare munini w’abashomeri, dore ko mu mwaka wa 2014/2015 kuva iyi politike yatangira, Guverinoma imaze guhugura urubyiruko 1,068 ku bumemyi bwo gukora mu nganda.

Icyakora abagize Inteko Ishinga Amategeko bakomeje gusaba guvernoma ko ibi byajyana n’uburyo bushya bw’imyigishirize mu mashuli hibandwa ku masomo ashobora gutanga abazakora muri izi nganda.