Kigali:Kurenzaho niwo muzi w’amakimbirane yabaye akarande

Politiki n’amategeko meza ntibihagije ngo hubakwe amahoro asesuye. nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi, ku mahoro no kwirinda amakimbirane, abashakashatsi b’ikigo IRPD n’umuryango Never Again Rwanda bugaragaza ko hari amakimbirane yabaye akarande mu banyarwanda kubera kurenzaho.

Ngo kubaho gutya sibyo umuntu yakwita kubaho mu mahoro, Nyamara ku bigaragarira amaso u Rwanda ruza ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’ibihugu bitekanye ku isi. Ariko abagize umuryango nyarwanda ubwabo nibo babuzanya amahoro.

Ivanguramoko, uturere n’andi mateka abanyarwanda banyuzemo ;Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo, ndetse w’akarande, w’igihe kirekire wahariraga abagabo ijambo rya nyuma ku byemezo bireba umuryango, bigaragazwa nk’ itandaro yamakimbirane ariho muri ino minsi. Dr Eric Ndushabandi Ni Umushakashatsi mu Kigo IRPD gikora ubushakashatsi bugamije amahoro n’Iterambere agaragaza ko hiyongereyeho ibindi. Agira ati “ubukene n’ubukire bwuje ubujiji, buvanze n’ubusambo kwikubira, inyota yo gutsikamira abandi ndetse na bamwe mu bantu bakuru ariko banze gukura mu mitekerereze”  ;

U Rwanda rushimwa kugira amategeko na politiki nziza zigamije gukumira aya makimbirane, ariko aya mategeko ntahagije mu gihe hari n’akamenyero ko ntawivuga amabi mu muryango nyarwanda ; aha ngo buri wese avuga iby’iwabandi gusa , yemwe “usanga hari n’abafashe umurongo wo kubaho mu makimbirane aho gushaka umurongo wo kuyakemura”, bizwi nko kurenzaho. Nkuko byemezwa na Dr Ndushabandi

Ibi bigeze mu bashakanye ibi ntibyoroshye mu muryango nyarwanda urimo guteza imbere uburinganire nyamara nta gihe kinini gishize umugabo ariwe wihariraga ubuyobozi. Abashakashatsi ndetse na Ministeri y’iterambere ry’umuryango ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, bagaragaza ko ari ah’ubufatanye bwa bose, abaturage, imiryango,amadini ndetse n’ubuyobozi bakora ubukangurambaga kandi baherekeza neza abafitanye amakimbirane mu buryo bwo kubyaza umusaruro gahunda zose zashyizweho. Incuti z’umuryango, imigoroba y’ababyeyi n’izindi.

“N’urubyiruko ubundi ntiruhejwe mu mugoroba ubundi witwaga uw’ababyeyi” Nkuko bitangazwa na Alfred Karekezi Ushinzwe uburenganzira n’iterambere ry’umwana muri Ministeri y’iterambere ry’umuryango..

Impamvu yo kwinjizamo abakiri bato ;abana n’urubyiruko ni ikiciro cyambere kizahazwa n’izi ngaruka zo kutumbikana birambye mu muryango. ubushakashatsi bwa IRDP bugaragaza ko abana nta burenganzira n’ijambo bahabwa iwabo mu rugo, bityo no mu gihe cy’amakimbirane akarushaho kuremererwa ndetse binamugiraho ingaruka z’igihe kirekire. mu mikurire yabo, uburere bahabwa byangiza n’amahirwe yo kuzaba umuntu uhamye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo