MALAWI : Umunyarwanda Murekezi yemerewe kujurira

urukiko rukuru rwiyemeje gusubukura urubanza rw’umunyarwanda Vincent Murekezi, ku mwanzuro wo koherezwa mu Rwanda. No gutesha agaciro amasezerano yo guhererekanya imfungwa yasinywe hagati y’u Rwanda na Malawi ; ni urubanza Murekezi n’abamwunganira bahanganyemo n’ubushinjacyaha bw’iki gihugu cya Malawi.

Umunyarwanda Murekezi ukurikiranyweho n’ubutabera bw’u Rwanda kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, asanzwe ari umucuruzi mu gihugu cya Malawi. U Rwanda rwasabye Leta ya Malawi ko yakohereza Vincent Murekezi kuburanira mu Rwanda. Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’inkiko za Malawi zigendeye ku kuba Nta masezerano yo guhererekanya imfungwa U Rwanda rufitanye na Malawi, aribwo muri Gashyantare uyu mwaka wa 2017 ; binyuze muri minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi, hasinywe aya masezerano. Yaje yiyongera ku masezerano yo guhererekanya imfungwa asanzwe mu muryango wa Common wealth, u Rwanda ruherutse kwinjiramo nk’umunyamuryango.

Nk’uko byatangajwe na Nyasa Times ; ikinyamakuru cyo muri Malawi ; Abunganira Murekezi mu mategeko basaba urukiko gutesha agaciro aya masezerano kuko, Ngo yasinywe n’inzego za politiki kandi yagombaga kwemezwa n’inteko ishingamategeko ya Malawi.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru nibwo Urukiko rukuru rwa Malawi rwatangaje ko rugiye kuburanisha uru rubanza rw’ubujurire.

Ikinyamakuru The Newtimes kivuga ko Murekezi kuri ubu urimo kurangiza igifungo cy’imyaka 5 yakatiwe n’inkiko za Malawi ku byaha byo kunyereza imisoro ; yanagerageje gukoresha inyandiko mpimbano kugirango abone ubwenegihugu bwa Malawi. Byari kumwongerera amahirwe yo kutoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Murekezi ari mu maboko y’ubutabera bwa Malawi kuva mu mwaka ushize wa 2016, ariko yari rayahamijwe n’urukiko gacaca rwo mu karere ka Huye, ibyaha bya Jenoside aho akomoka mu murenge wa Tumba.

Murekezi Vincent aramutse atsinzwe akoherezwa mu Rwanda, yakongera kuburanishwa bundi bushya kuri ibi byaha akurikiranyweho kuko inkiko Gacaca zamuburanishije adahari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo