U Rwanda rushobora kunguka Banki nshya izaba ishamikiye ku yo mu Busuwisi

U Rwanda rushobora kunguka Banki nshya izaba ishamikiye ku yo mu Busuwisi

Nyuma yo kubona umwuka mwiza mu ishoramari mu Rwanda, Mikael Wallenberg wari uhagarariye EFG Bank, Banki yo mu Busuwisi yatangaje ko na bo bagiye kuza kuhashora iyabo.

Ibyo yabitangaje nyuma y’inama ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, gifatanyije na Banki Nkuru y’igihugu (BNR) na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, bagiranye n’abashoramari baje bahagarariye ibigo bitandukande bikorera mu bindi bihugu.

U Busuwisi ni igihugu kizwiho kugira Banki zikomeye kandi zibitse imari y’abantu benshi bakomeye ku Isi.

Inama yari yitabiriwe n’abanyemari n’abahanga mu bukungu batandukanye yari igamije gusobanurira abayitabiriye uko ishoramari mu Rwanda rihagaze no kubereka amahirwe bafite yo kunguka baramutse bashoye imari yabo mu gihugu.

Mikael Wallenberg wari uhagaraiye banki yo mu Busuwisi EFG Bank yabwiye abanyamakuru ko akurikije uko yasanze ubukungu bw’u Rwanda bwifashe n’uko ishoramari rihagaze nta kabuza banki ye izashora imari mu Rwanda.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb Clever Gatete wari muri iyi nama yatangiye kuwa Gatatu, yabwiye abari bayirimo ko abashoramari bayitabiriye bashimye uko ishoramari mu Rwanda ryorohejwe bityo ko biteguye kuzashora imari yabo mu gihugu.

Amb Gatete ati : “Twaganiriye n’aba bashoramari kugira ngo bazazane amafaranga yo kunganira abikorera bo mu Rwanda.”

Kuri we ngo kuko ishoramari ry’abikorera mu Rwanda riri ku rugero rwa 19%, biha abanyemari bigenga gushora amafaranga yabo mu Rwanda kuko umwanya n’uburyo bigihari, isoko ngo ntiriruzura.

Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu cy’iterambere, RDB, Francis Gatare yavuze ko iyi nama izafasha u Rwanda kunguka abashoramari cyane cyane mu bikorwa remezo nk’amashuri, amavuriro, inganda n’ibindi.

Gatare yavuze ko iyi nama yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abagenzi babo bo mu mahanga biganjemo abakora muri za Banki, bakaba barabatumiye kugira ngo babereke amahirwe ari mu ishoramari ryo mu Rwanda.

Ibi kandi ngo byafashije abashoramari bo mu Rwanda kumenyana na bagenzi babo kugira ngo bajye bungurana ibitekerezo n’ubunararibonye.

Ubusanzwe ngo iyo umushoramari agiye gushora imari mu gihugu runaka areba ibintu bitatu, birimo imikoranire ya za banki n’abaturage, uko ubukungu bw’igihugu buhagaze mu rwego rw’Isi, n’umutekano uri mu gihugu kandi ibi ngo bihagaze neza mu Rwanda.