Umuryango mpuzamahanga wita ku bukerarugendo urishimira intera ibihugu bigezeho

Umuryango mpuzamahanga wita ku bukerarugendo urishimira intera ibihugu bigezeho

Taliki ya 27/09/2017 ni umunsi mpuzamahanga w’ ubukerarugendo. Ni umunsi usanze Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo wishimira inyungu ibihugu bigize isi bikura mu bukerarugendo igenda yiyongera, kuko yavuye kuri miliyoni 25, ikagera kuri miliyoni 1.186 mu myaka 60 ishize.
Gusa uyu munsi unasanze abaharanira inyungu z’ ubucuruzi basaba ibihugu bya afurika guteza imbere ishoramari kuko ngo ari kimwe mu byakongera ibikorwa bikurura ba mukerarugendo.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bukerarugendo uvuga ko mu myaka 60 ishize, butahwemye gutera imbere, kandi ngo bwanahindutse rumwe mu nzego, ibihugu byihuta mu iterambere bishingiraho mu bukungu.

Hagati y’ umwaka wa 1950 na 2015, ba mukerarugendo ngo bavuye kuri miliyoni 25 bagera kuri miliyari 1.186 bakora ubukerarugendo buri mwaka. Umuryango mpuzamahanga wita ku bukerarugendo, unemeza ko muri icyo gihe, buri mwaka inyungu isi ikura mu bukerarugendo yavuye kuri miliyari 2 z’ amadolari, igera kuri miliyari 1.260.

Kuri ubu, ubukerarugendo ngo bwinjiza 10% by’ umusaruro mbumbe uboneka ku isi. Hagendewe kuri iyi mibare, umuryango mpuzamahanga wita ku bukerarugendo, witeze ko ba mukerarugenda biyongeraho 3,3%, bakagera kuri miliyari 1,8 mu mwaka wa 2030.

Ibi ngo bizatuma kimwe n’ izindi nzego z’ ubukungu ubukerarugendo burushaho kugira uruhare runini mu iteramvere ry’ ibihugu, iry’ imibereho y’ abaturage, buzanagira uruhare knd mu kubungabunga ibidukikije, guteza imbere no kumenyekanisha umuco w’ ibihugu. Gusa Umunsi mpuzamahanga w’ ubukerarugendo 2017, usanze ihuriro ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku bucuruzi n’ iterambere, uherutse gusaba abayobozi ku mugabane wa Afurika, koroshya ubucuruzi n’ ishoramari kugira ngo afurika ibashe kubona inyungu ziva mu bukerarugendo.

Madame Chantal Line Carpentier, akuriye iri huriro. agira ati “Ni ingenzi kuzamura ubucuruzi imbere mu bihugu no mu karere, tugabanya amafrw dutakaza, mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga. Iyo akenshi abanyamahanga baza mu bihugu, bazanywe n’ indege mpuzamanga, bivuze ko amafrw batanga yigira ahandi, aho gusigara mu bihugu bazamo. Bityo, ni ingenzi guteza imbere ibikorwa by’ ubucuruzi imbere mu bihugu, tukamenya neza niba iryinshi muri iri shoramari n’ ibirivamo bisigara mu bihugu byacu, maze uyu musaruro ugashyorwa mu bikorwaremezo.”

Mu mwaka wa 2016, Bank Nyafurika Itsura amajyambere (BAD) yashimiye U Rwanda na Uganda nk’ ibihugu bikoresha neza umutungo kamere w’ amashyamba na park mu guteza imbere imibereho y’ ababituriye, ngo binyuze mu kubaha akazi mu mahotel, no mu bikorwa byo gucunga inyamaswa no kubungabunga amashyamba na park ; ndetse ngo hari n’ amafaranga bagenerwa buri kwezi, hagendwe ku yinjiye, hakodeshwa amahotel no kwishyuza ba mukerarugendo basura ingagi n’ izindi nyamashwa zibakurura.

Muri gahunda ya guverinoma y’ imyaka 7, leta y’ u rwanda iteganya gukuba kabiri amafrw ubukerarugendo bwinjiza, akava kuri miliyoni 404 z’ amadolari bwinjije muri 2016, akagera kuri miliyoni 800 z’ amadolari mu mwaka wa 2017.