Nibura abantu miliyoni 25 bakuramo inda mu buryo buteye inkeke buri mwaka

Nibura abantu miliyoni 25 bakuramo inda mu buryo buteye inkeke buri mwaka

N’ ubwo hari ibihugu byashyizeho amategeko abuza burundu gukuramo inda, n’ ibyashyizeho agena uburyo bikorwa, ishami ry’ umuryango w’ abibumbye rivuga ko bisa nk’ ibitaratanga umusaruro kuko umuntu 1 kuri 4 bakuramo inda ari we gusa bitagiraho ingaruka mu bihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere.

Mu Rwanda mu mwaka wa 2012 inteko ishinga amategeko yatoye itegeko ryemerera gukuramo inda ku bushake, ariko hari abaturage bakunze kugaragaza ko inzira binyuramo ari ndende ku buryo bahitamo kwifashisha ubundi buryo butemewe n’ amategeko. Gusa hashize umwaka n’ igice leta yizeje abaturage kuvugurura itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda.

Nibura abantu milioni 25 bakuramo inda mu buryo buteye inkeke buri mwaka. Ni imibare Ikinyamakuru kibanda ku nkuru z’ ubuzima, The Lancet, kigereranya na 45% by’ abakuramo inda buri mwaka. Gusa the Lancet cyemeza ko iki kibazo kiganje mu bihugu bikiri mu nzira y’ amajyambere ku mugabane wa Afurika, Aziya na America y’ epfo, hikubira 97% by’ inda zikurwamo ku isi.

Umushakashatsi mu ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima, agashami ka ryo k’ ubuzima bw’ imyororokere, Dr Bela Ganatra, asanga hakongerwa ingufu mu kwegereza abaturage uburyo bwo kuboneza urubyaro, no kongerera ubushobozi abaganga mu gufasha abantu gukuramo inda.

Ikinyamakuru the Lancet kibarura 55% by’ inda zakuwemo hagati y’umwaka wa 2010 na 2014 ntizitere ibibazo, kubera ko abazikuyemo babikorewe n’ abaganga babizobereye. Usibye kutabagira, kutabona uburyo bwo kuboneza urubyaro n’ amikoro make mu kwigondera igiciro cya services zo gukuramo inda, ngo ni bimwe mu bituma 31% by’ abakuramo inda, bibagiraho ingaruka, zirimo urupfu, kuva cyane, kwangirika kw’imyanya myibarukiro y’umugore, ubugumba, no kwandura sida cg kanseri.

N’ ubwo hari ibihugu byashyizeho amategeko abuza burundu gukuramo inda, ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima rivuga ko bitagabanije umubare w’ abazikuramo, n’ uw’ abo zihitana, kuko umuntu ¼, ari we gusa ngo utabigiriramo ibibazo. Mu gihe mu bihugu byemera gukuramo inda, 9/10 bazikuramo nta ngaruka bibagiraho, cyane cyane mu bihugu by’ I burayi na Amerika byateye imbere.

Mu Rwanda mu mwaka wa 2012 inteko ishinga amategeko yatoye itegeko ryemerera gukuramo inda, umugore cg umukobwa wayitwaye atayishaka, yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku ngufu ; uwashyingiwe ku ngufu ; cg uwatewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.

Ni itegeko ariko abanyarwanda batavuzeho rumwe. Bamwe bavuze ko ridakwiye, barishinja gushyigikira ubusambanyi, guta umuco, no kwemerera abagore n’ abakobwa kwica kandi ari icyaha.

Kwemererwa gukuramo inda mu Rwanda, itegeko rigena ko umugore cyangwa umukobwa agaragariza muganga icyemezo cy’urukiko rubifitiye ububasha, akayimukuriramo nyuma yo kumusuzuma agasanga ari ngombwa.

Gusa hari abanyarwanda bavuga ko izi nzira zitinda, kugera ubwo inda ikuze kuburyo kuyikuramo byanahitana ubikorewe, bagahitamo kwifashisha ubundi buryo, bubafasha gukuramo inda hakiri kare, ariko butemewe n’ amategeko.

Hashize umwaka n’ igice, Komisiyo ishinzwe kuvugura amategeko mu Rwanda, itangaje ko mu mbanziriza mushinga w’Igitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda, batekereje bikomeye ndetse banatanga ibitekerezo ku mpinduka z’itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda.