Abanyarwanda bivuriza hanze bashobora kugabanuka

Hari icyizere ko umubare w’abanyarwanda bajyaga kwivuza indwara zimwe na zimwe mu mahanga ushobora kugabanuka mu niba ibiteganywa na Leta mu myaka irindwi iri imbere bishyizwe mu bikorwa kandi bigatanga umusaruro uko byitezwe.
Ikibazo cyo kutagira abaganga b’inzobere ndetse n’ubuke bw’abaganga n’ibikoresho muri rusange ni kimwe mu byakunze gushyirwa mu majwi nk’ibibangamiye urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Mu mihigo ya Leta y’u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere ku rwego rw’ubuvuzi harimo kongera umubare w’abavuzi barimo n’abinzobere. Ishusho y’imigambi Leta ifitiye urwego rw’ubuzima,isa n’itanga icyizere ko imbogamizi zibangamiye uru rwego zakunze gushyirwa mu majwi zishobora kugabanuka cyangwa gukurwaho. Abafite ubunararibonye mu by’ubuvuzi bagaragaza urwego rwabwo mu Rwanda nk’urugikeneye imbaraga cyane mu butabazi bwihuse ku ndwara z’ibikatu kandi zishobora guhitana umurwayi vuba.

Ibiteganywa mu myaka irindwi mu rwego rw’ubuzima bigaragaza ko imbaraga zizashyirwa mu kubaka ibikorwaremezo nk’ibitaro n’ibigo nderabuzima, gusigasira ibisanzwe ndetse no kubiha ibikoresho bishobora no kubamo imbangukiragutabara.

Ikibazo cy’abavuzi b’inzobere (Specialistes) nacyo cyakunze kugaragazwa nk’ikibangamiye urwego rw’ubuvuzi doreko ubu abari mu Rwanda babarirwa ku ntoki, ibituma ab’amikoro macye Babura ubuvuzi kuko badashoboye kubusanga hanze y’imbibi z’u Rwanda.

Icyakora hari icyizere ko iki kibazo gishobora gukurwaho cyangwa kikagabanya ubukana mu gihe Leta iteganya kongera umubare n’ubushobozi bw’abaganga bose barimo abasanzwe n’inzobere. Ni gahunda leta yitezeho kugabanyaho abasaga ibihumbi bitatu mu baturage basaga ibihumbi 10 bagenerwaga umuganga umwe.
Iteganya kandi abarwayi basaga igihumbi ku muforomo umwe bazagabanuka
bakagera kuri 800 naho ngo abagore ku mubyaza umwe bakagabanuka kuva
ku basaga ibihumbi bine bakagera kuri 2500.

Ibigo by’Ubuzima by’Icyitegererezo Leta igaragaza nk’ibizubakwa mu myaka irindwi iri imbere nabyo ngo ibyitezeho kugabanya umubare n’ikiguzi byo kwivuza indwara zitandura mu mahanga. Ariko ngo izanashyira imbaraga mu gushishikariza abaturage gukumira izi ndwara mu bukangurambaga.

Intego z’ikinyagihumbi zirimo kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’uwabana bapfa bataragira imyaka itanu nazo ngo zizakomeza gushyirwamo imbaraga nk’uko bigaragara muri iyi gahunda y’imyaka irindwi. Leta y’u rwanda irateganya gukora ibi yifashishije ubukangurambaga bushishikariza ababyeyi kubyarira kwa muganga no gukurikirana abana kuva bavutse.

N’ubwo imibare ya Minisiteri y’ubuzima igaragagaza gahunda y’ubwisungane mu kwivuza nk’iyitabiriwe hejuru ya 80 ku ijana,ngo izakomeza gushyirwamo ingufu hanongerwa ibigo by’ubwishingizi bw’ubuzima.

Nta ngamba zirenze izisanzwe zirimo ubukangurambaga mu kuboneza urubyaro, kwigisha ubuzima bw’imyororokere Leta iteganya mu guhashya ikibazo cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage n’inda zitateganyijwe nabyo bitahwemye gushyirwa mu majwi mu myaka irindwi ishize.