Umunyamahirwe wa 2 yatsindiye moto muri poromosiyo ya tunga ya Airtel Rwanda

Umunyamahirwe wa 2 yatsindiye moto muri poromosiyo ya tunga ya Airtel Rwanda

Umunyamahirwe wa 2 yegukanye moto muri promosiyo ya Tunga. Ni poromosiyo ngarukamwaka yatangijwe na sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda. Iyi sosiyete yemeza ko ari mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda cyane cyane abakiliya bayo.

Icyakora bamwe mu bagerageje kwinjira muri iyi promosiyo bavuga ko gutsindira ibihembo bisaba amafaranga menshi, Gusa ku rundi ruhande ubuyobozi bwa Airtel bugahakana ibi bukavuga ko bugendera ku manota umukililiya aba afite.

Habakurama Jean d’Amour w’imyaka 32, umugabo wubatse ufite umwana umwe, ukomoka mu karere ka Ngoma mu burasirazuba bw’u Rwanda niwe watsindiye moto muri poromosiyo ya TUNGA ya Airtel Rwanda. Habakurama usanzwe ari umucuruzi avuga ko yakoresheje amafaranga atari macye kugirango agere ku muhigo we.

Ku munsi ngo yashoboraga gukoresha amafaranga agera ku bihumbi 25, yohereza ubutumwa bugufi. kuri ubu, yahawe iyi moto amaze gutanga agera mu bihumbi 170 by’amafaranga y’u Rwanda. Ni ku nshuro ya 2 uyu Habakurama atsindiye iyi moto, dore ko n’umwaka ushize yayegukanye .

Icyakora bamwe mu bagerageje kwinjira muri iyi poromosiyo ya TUNGA ya Airtel bemeza ko amahirwe menshi yo gutsindira ibihembo bitandukanye aba ari kubifite. Gusa ku rundi ruhande isosiyete ya Airtel yatangije iyi poromosiyo ivuga ko ibi ari ibinyoma cyane ko hatitabwa ku mafaranga umukiliya aba yakoresheje .

Poromosiyo ya Tunga ya sociyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda ,ni promosiyo ngarukamwaka,kuri iyi nshuro ngo yashyizwemo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200. Muri uyu mwaka wa 2017 iyi poromosiyo yatangiye kw’italiki ya 13 z’uku kwezi kwa 9, ikazamara iminsi 90.

Kwinjira muri iyi promosiyo bigusaba kuba uri ku murongo wa Airtel Rwanda ukohereza umubare 1 mu butumwa bugufi kuri 155. Ushobora guhamagara kandi kuri 155 ugakurikiza amabwiriza uhabwa.

Uko ukomeza gukoresha ubu buryo kenshi niko winjira mu mubare w’abanyamahirwe bashobora kwegukana buri munsi amafaranga yo guhamagara 2000, kwegukana moto buri cyumweru, cyangwa kuzegukana imodoka yo mu bwoko bwa Toyota avanza ifite agaciro ka miliyoni 20 ku musozo w’iyi poromosiyo.

Isosiyete ya Airtel Rwanda ivuga ko igamike guhindura ubuzima bw’abanyarwanda cyane cyane abakiliya bayo.